Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze:"Gutera kaci" byongeye gukaza umurego

Friday 18 October 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze baravuga ko ikibazo cy’urugomo rwo "guterwa kaci" bakamburwa utwabo n’abajura bitwaje intwaro gakondo cyongeye gukaza umurego.

Iyo uganiye n’abaturage ba Musanze, cyane abo mu bice bya Ines Ruhengeri, Rusagara, Younde, Nyarubande, Gashangiro, Nyamagumba, Muri Susa n’ahandi wumva bataka ikibazo cyo guterwa kaci , akaba ariho bahera basaba inzego z’umutekano zirimo Polisi n’Ingabo z’Igihugu gushyira ingufu kuri iki kibazo.

Aba baturage baravuga ibi mu gihe mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024 iki kibazo cyasaga naho cyacogoye ariko kuri ubu aba baturage bongeye gutaka batabaza inzego zibishinzwe, cyane iz’umutekano gukaza ingamba zo gukumira ubu bujura bwitwikira ijoro.

Niyigaba Patrick, ni umwe mu baturage baho ukora umwuga wo gutwara abantu ku igare, yavuze uko ikibazo gisigaye giteye.

Yagize ati: "Ikibazo cya kaci kiraduhangayikishije, hari igihe bari bagabanutse dufite agahenge ariko ubu uri gutaha warenza saa 8h00’ ukamburwa; ejobundi hari umugabo bateye kaci bamwambura telefone hariya hafi no kwa Kate mu Gashangiro, ubu nugutaha wikandagira ufite ubwoba. Icyo dusaba inzego z’umutekano nuko zikwiye gukaza ingamba ibi bihazi bigafatirwa ingamba zikomeye."

Undi muturage witwa Habiyambere Evode yagize ati: "Ushobora kuba urimo kugenda ukumva abantu bagucakiye mu ijosi bakagusaka, watera amahane bakagukubita ukaba intere. Ejobundi hari umukobwa ucuruza muri boutique witwa Soso ucuruza Younde bamwambuye saa 10h00’ z’umugoroba atashye. Abo bantu bari bafite imihoro, yabuze umutabara baramwambura, murumva ko ari ikibazo gikomeye cyane."

Aba baturage kandi bakomeza bavuga ko bibatera agahinda kubona hari abakaceri bafunga munzererezi bazwiho gutera kaci mu gihe runaka bakarekurwa bakagaruka ngo bakaza bahigira uwabatanzeho amakuru kuzamwica.

Twagerageje kuvugisha Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bwana Kayiranga Theobald atubwira ko ari mu nama kugeza ubwo twakoraga iyi ntacyo yari yadutangarije.

Tuzakomeza gukurikirana iyi nkuru kugira ngo tumenye icyo ubuyobozi burimo n’inzego n’umutekano buteganya gukora kuri iki kibazo kibabangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru