Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu banyarwanda bo mu kiciro cy’absigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Musanze, barasaba Perezida Kagame ko yabashakira amacumbi bakabona aho gukinga umusaya.
Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga aho batuye, mu mu murenge wa shingiro, akagari ka Mudende bamubwiye ko inzu barimo bazitujwemo na leta ariko zubakwa aho bita mu manegeka, none zabasaziyeho birushaho kuba bibi ku bageze mu za bukuru zenda kugwaho.
Umwe muri bo yagize ati: "Ndasaba Perezida wa Repubulika kudukura kuri aka gasi akatwubakira amazu meza natwe tukagira imibereho myiza nk’abandi banyarwanda. Abayobozi b’inzego zibanze ntabwo badusura ngo batugereho tubabwire ibibazo byacu; tubayeho nabi turara hanze imbeho itwica, dukeneye ko baturenganura."
Aba baturage bakomeje gutunga agatoki ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kubatererana, ntibabahe agaciro cyane ko ngo babageraho iyo bumvise ko abanyamakuru cyangwa abandi bayobozi bari bubasure.
Uwitwa Nsangiza Ntanyungu yagize ati: "Abayobozi batugeraho iyo bazi ko abanyamakuru badusura cyangwa haza abandi bayobozi, ubu twebwe twageze hano mu 1997 batwirukanye mu mashyamba twiberagamo, ariko harimo bamwe bubakiye amazu abandi inzu zatangiye kudusaziraho, dore yatangiye no kutugwaho nkuko murimo kubibona kubera ko bazubatse ku musozi ."
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shingiro, Nteziryayo Augustin yatubwiye ko abo baturage bazatekerezwaho nk’abandi.
Yagize ati "Ibibazo nk’ibi akarere ka Musanze kabishyize mu ngengo y’imari kuko mu kwezi kwa Kane bakoze ibarura bareba abantu baba mu nzu zitameze neza mu rwego rwo kunoza icyerekezo cya Perezida wa Repubulika, kandi ntabwo ikibazo kiri hariya honyine; ibikorwa byo kugenda bafasha bene aba baturage byaratangiye."
Gitifu w’umurenge abajijwe impamvu aba baturage batujwe mu manegeka amwe ashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga yavuze ko ariho babonye ubutaka bwo kubatuzaho.
Yagize ati:"Hariya hari imbogomizi mu myubakire, muri uriya mudugudu wose kariya gasozi kose niho habonetse kuba abantu baturaho. Kandi kiriya kibazo turacyizi nk’akarere k’amakoro, ni hariya twabonye ho kubatuza."
Aha niho heza akarere kabonye bakwiye gutuzwa
Umurenge wa shingiro ni umwe mu mirenge 15 igize akarere ka Musanze, ukaba umwe mu mirenge 3, ariyo Kinigi, Nyange na Shingiro, ikoze kuri Pariki y’Igihug y’Ibirunga .
Bataratuzwa muri izo nzu, aba baturage bari batunzwe no guhiga inyamaswa, aho bajyaga muri pariki kwica zimwe mu nyamaswa bakazirya, hanyuma mu rwego rwo gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima leta y’u Rwanda ikaba yarafashe icyemezo cyo gukumira ibyo bikorwa.



















