Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu bahoze mu buzunguzayi mu muhanda bakaza basigaye bakorera mu isoko rito ryo mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, baravuga ko bakomeje guhohoterwa n’abashaka ko bava aho bashyizwe ariko bigakorwa ku ngufu z’abandi bantu.
Ni igikorwa bavuga ko kirimo kwitirirwa kuhimura bakajya kwihuza na bagenzi babo bo bakabona hari undi mugambi wo kubatwara iseta bari batoranyirijwe.
Aba bashabitsi babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga aho bakorera muri aka gasoko kubatse mu kagari ka Kabeza, bavuga ko hari abashaka kubavana muri iri soko ngo bajye gukorera ahandi ngo bitewe n’inyungu z’abantu ku giti cyabo.
Umwe muri abo bacuruzi witwa Nyiransabimana Beatrice yagize ati: "Twahoze mu buzunguzayi kuko twahoraga twikoreye ibase ku mutwe, yewe nigeze no kujya njya ’gufora’ (kwizigama) ariko hano haza kubamo amakimbirane itsinda rimwe riragenda twe dusigara hano ariko ubu natwe barimo kuza kudutesha umutwe, ntabwo twajyana nabo kuko ni inyungu zabo, icyo twasaba nuko baduha amahoro tukaguma hano muri aka gasoko kacu."
Undi mucurizi twasanze muri aka gasoko witwa Twagiramungu Philomene yagize ati: "Twakoranaga n’abantu hano muri aka gasoko baza kuduturaho ibindi bibazo bijyanye no kongera amafaranga basa naho batangiye kutwiyomoraho baba bimukiye hariya hahoze ari ku ibarizo ryo kwa Benjamin, ubu rero ikibazo dufite baraje badukoresha inama ngo ntabwo bashaka ko dukomeza gucururiza hano ibirayi n’imboga n’imbuto, twebwe hari bamwe bashaka kutujyana ku ngufu ku nyungu zabo, bashobora kuba barimo kwitwaza ibyo baribyo bakaba bakomeje kutujyana igitaraganya kandi hano rwose turatekanye."
Bakomeza bavuga ko babona nta mpamvu nimwe ishobora gutuma bava muri aka gasoko, yewe ngo baramutse bakomeje kubategeka kuva muri iri soko bihangiye basubira mu muhanda bakazunguza nkuko byahoze kuva mbere, byongeye kandi ngo itsinda ryabiyomoyeho iyo bahuriye ku isoko bakunda gushyamirana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve Bwanakweri Mussa, yavuze ko buri muntu wese akwiye gukorera aho ashaka, nta mpamvu nimwe yatuma abo baturage bimurwa.
Yagize ati: "Ikibazo twaragikemuye, kuko umuntu afite uburenganzira bwo gukorera aho ashaka, nta mpamvu yo kwihuza n’abandi, ukeneye kujya muri Koperative yayijyamo ndetse nukeneye kuguma hariya yahaguma, twabakoresheje inama, twemeza ko ubishaka yajyayo cyangwa se akaguma muri kariya gasoko, kuko buri wese aba yazindutse aje guhaha nta muntu ushobora kubakura hariya, abantu bose bagomba gukora mu bwisanzure nta muntu ugomba kubangamira undi, ndetse nabo twabashishikarije kuba bagira iyo Koperative yewe tukanabafasha."
Aka gasoko gaherereye muri santere izwi nko ku Ngagi, ahazwi nko mugashangiro, bacururizamo ibirayi, imboga ndetse n’imbuto, ni agasoko gasakaye neza bavuga ko bishyize hamwe bakava mu buzunguzayi.




















