Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Musanze: Hari abanywesha inzoga imiti ya SIDA

Monday 22 May 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida bo mu karere ka Musanze baravuga ko bahangayikishijwe na bagenzi babo bafata iyo miti bakayivanga n’inzoga batariye bikabatera kuzahara bikabije.

Umwe mu bemeye kuduha aya makuru,tumuhaye amazina ya Kamaliza kubera ko yanze ko dutangaza amazina ye mu nkuru, avuga ko kuba bavanga imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida n’inzoga ngo babiterwa n’ubukene bukabije.

Aragira ati: "Iyi miti dufata iba ifite imbaraga, hari igihe bamwe muri twe twiheba tukumva ko kuba twaranduye ubuzima burangiye, niho uzasanga umuntu ashobora kwirirwa mu kabari arimo kunywa inzoga ntakintu yariye, yataha yakwibuka akanywa imiti, urumva ko ntacyo izamarira umubiri bitewe na Alcohol iri mu mubiri we."

Undi aragira ati: "Nubahiraza gahunda nkajya gufata imiti kwa muganga, ariko iyo nabuze igikoma cyo kuyinywesha ndayireka rimwe narimwe; ni ikinini uzanywa kikagusinziriza ukazungera. Mbere twajyaga gufata ifu y’igikoma kwa muganga ariko byarahagaze, benshi twinywera inzoga kugira ngo twirengagize ibibazo."

Aba baturage bakomeza bavuga ko bamwe imiti bayibika nabi igapfa idakoreshejwe ndetse ngo bamwe barayifata bakayipfusha ubusa iyo babuze uwo bayigurisha nawe, bakaba bavuga ko byose bituruka ku bukene.

Kamabera Philomene ahagarariye Indangamirwa (abakora uburaya) mu karere ka Musanze avuga ko nawe iki kibazo akizi ariko ngo benshi babiterwa no kubura inyunganira mirire.

Aragira ati: "Natwe hari abavuga ngo tujye tubavugira, koko nibyo benshi baragenda bakinywera inzoga kubera ko yumva umuzi w’ikibazo ari ukwiyahuza ibiyobyabwenge bakiheba, ariko ibi byose babiterwa n’ubukene kandi burya umuntu ufata imiti yamenye uko ahagaze aba agomba kwigirira icyizere akiyakira."

Kamabera akomeza agira inama abagize ibyago byo kwandura ko badakwiye kwiheba ahubwo bagakurikiza amabwiriza bahabwa n’abaganga , ubuzima bugakomeza.

Dr. Emmanuel Mbarushimana, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Muhoza, avuga ko gufata imiti utariye ishobora kukugwa nabi, akabagira inama yo kujya bakurikiza gahunda zose bahabwa n’abaganga.

Aragira ati: "Iyo ufashe imiti ukayivanga na Alcohol iba yangiritse, ndetse gufata imiti utariye irusha umubiri imbaraga ikakugwa nabi, turasaba ibi byiciro byahuye n’ibyago byo kwandura virusi itera Sida kujya bakurikiza inama bahabwa n’abaganga."

Abajijwe niba ku kigo nderabuzima batanga inyunganira mirire igenewe ibyo byiciro, yavuze ko mbere hari ifu y’igikoma yajyaga ihabwa abafata imiti kugira ngo ibafashe kunywa imiti neza ariko ngo bitewe n’ubushobozi iyo fu itakiboneka.

Virusi itera Sida yavumbuwe mu 1983 n’uwitwa Dr. Luc Montangier, yitabye imana muri 2022, hanyuma muri 2020 abantu babanaga n’agakoko gatera Sida banganaga na Miliyoni 38 ku Isi, mu gihe abagera kuri miliyoni 10 nta bushobozi na buke bari bafite bwo kubona imiti igabanya ubukana.

Mu Bushakashatsi bwakozwe muri 2021 bugaragaza ko ku Isi abanduye agakoko gatera SIDA bangana na miliyoni 38 zirenga, abakuru bayanduye ni miliyoni 36,7 mu gihe abari munsi y’imyaka 15 ari miliyoni 1,7. Igitsina gore kiza ku isonga kuko cyihariye 54%.

Mu Rwanda imibare y’abanduye SIDA itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko abanduye ari ibihumbi 220 bangana na 3%, abafata imiti igabanya ubukana ni 94% bivuze ko 6% banduye SIDA badafata imiti.

Kugeza ubu abipimisha bakamenya uko bahagaze bageze kuri 86%, abanduye bafata imiti bakaba ari 97% ndetse abatakigaragaza virusi kubera gufata imiti neza ubu bangana na 90%.

Minisante ivuga ko imiti igabanya ubukana iboneka 100 ku 100 kuri buri wese uyikeneye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru