Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Hari abaturage bo mu karere ka Musanze, umurenge wa Nyange, mu Kagari ka Ninda barataka ikibazo cy’ivuriro rito (Post de Sante) rya Ninda ryafunze imiryango.
Ibi ngo bituma basigaye bakora urugendo rw’amasaha arenga abiri bagiye gushaka irindi vuriro.
Abaganiriye na Mamaurwagasabo bavuga ko bibangamiye, bagasaba ko ivuriro bagenewe ryakongera gukora.
Umwe muri aba baturage yitwa Mujawamariya Vestine yagize ati: "Dukeneye ko ivuriro rya Ninda ryakongera gukora, kuko dusigaye dukora urugendo tugiye kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Nyange aho bidutwara amasaha arenga abiri tugenda."
Undi muturage witwa Rwabakuba Emma Noel yagize ati: "Duheka abarwayi nijoro ducanye amatoroshi muri iki gihanda kibi, kandi mbere twari dufite ivuriro hafi, ntituzi impamvu ryafunze; iyo tubajije abayobozi nta gisubizo kizima baduha, gusa batubwira ko rwiyemezamirimo wakoreragamo yatashye."
Aba baturage bakomeza bavuga ko birushaho kuba bibi cyane iyo bafashwe n’uburwayi cyangwa abana bakabaremberaho, kimwe niyo bahetswe umurwayi mu ngobyi bagerayo banegekekaye bitewe n’imiterere y’umuhanda bakoresha.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle arizeza aba baturage ko minsi mike iri vuriro rito rizaba ryongeye gukora neza.
Yagize ati: "Rwiyemezamirimo wakoreraga muri iyi Post de sante ya Ninda yavuyemo muri uyu mwaka, mu minsi mike tuzashyiramo umuforomo wo kujya afasha abaturage kwivuza. Guhera kuwa mbere tariki ya 26 /9/2022 tuzaba twoherejeyo umufomo wo gufasha abaturage muri serivisi zo kwivuza."
Kuri ubu aba baturage bakora urugendo rurenze amasaha 2 bagiye kwivuriza kuri Centre de sante ya Gasiza mu Murenge Cyuve cyangwa bakajya kuri Centre de sante ya Nyange, bamwe bagahura n’ikibazo cyo kurembera mu nzira kubera urugendo rurerure.















