Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more

Musanze: Hari abaturage batabaza Perezida Kagame, bamaze imyaka 5 abayobozi birengagiza ikibazo bafite

Friday 27 May 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu karere ka Musanze, mu Murenge wa Cyuve, mu kagari ka Rwebeya mu mudugudu wa Nganzo hari abaturage bavuga batabaza Perezida wa Repubulika Paul Kagame, nyuma yuko bamaze imyaka 5 barara bahagaze kubera ikibazo cy’amazi yaretse mu muhanda ari menshia akaba asigaye abasanga mu mazu zabo, muri iyo myaka yose niko bandikiraga ubuyobozi bw’Akarere babwereka ikibazo bafite batabonera ubushobozi bwo kwikemurira ariko bwabimye amatwi.

Babitangarije umunyamakuru wa Mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu mudugudu wa Nganzo ahari umuhanda wahindutse nk’ikigaya cy’amazi adakama, ndetse bigeze ku rwego abana basigaye basiba ishuri kubera kubura aho bayura.

Ijisho ry’umunyamakuru ryasanze umuhanda uri hagati y’ingo zituye neza warabaye nk’ikiyaga cy’amazi, aho nta hantu n’umwana muto yabona aca kubera amazi yuzuye umuhanda agera mu ngo z’abaturage, zimwe amazi yabasanze mu nzu.

Kugira ngo abanyeshuri basohoke mu nzu bajye ku ishuri babone aho baca barinda kurira ibipangu by’izo ngo bakabigenda hejuru, ibintu bishobora guteza impanuka ikomeye kandi byoroshye.

Abaganiriye n’umunyamakuru bagize bati "Tumaze kurambirwa, ubuyobozi bw’Akarere ntacyo bukora kuri iki kibazo, twabandikiye kenshi, gashoboka batubwira ko bazaza kubikora ariko ntacyo barakora kugeza ubu."

Bakomeza bagira bati, "Uyu muhanda ukoreshwa n’abantu benshi batandukanye yewe n’abayobozi benshi bakunda kuhanyura kuko batuye muri aya makaritsiye, ubu se koko murabona bitarenze urugero?

Usibye Perezida wadufasha iki kibazo naho ubundi abayobozi banze kudufasha, mudukorere ubuvugizi."

Aba baturage bagaragaza amabaruwa ane bandiye akarere ka Musanze kuva mu 2017 kugeza ejo bundi tariki ya 27 Kanama 2020 ariko bababazwa nuko kugeza ubu ntacyo akarere karabasubiza cyangwa ngo kabahakanire.

Mu bayobozi bashyirwa mu majwi kwirengagiza ikibazo abaturage bafite barimo na Visi Meya ushinzwe imibereho y’abaturage, Kamanzi Axelle, uturanye nabo ariko bakibaza impamvu ajya gukemura ibibazo by’ahandi asize iby’abo baturanye.

Uruhuri rw’amabaruwa bandikiye akarere ka Musanze, Mamaurwagasabo iyafitiye Kopi

Ibaruwa ya mbere aba baturage banditse ni iyo muri Gicurasi 2017 icyo gihe akarere kayanditseho ko kazaza kureba ikibazo uko giteye ariko ngo byabaye nko kubikiza.

Mu 2019 bakomeje kwandika batakambira akarere ka Musanze n’inzego z’ibanze ziri munsi yako ariko nabwo ntacyo byatanze kandi ibaruwa bayakiriye.

Mu 2020 nabwo ntibacitse intege, gusa amaso yakomeje guhera mu kirere.

Muri uwo mwaka kandi bongeye kwibutsa, bandika indi baruwa ariko bakomeza kubura uza kureba inyanja y’amazi bahora bogamo uko basohotse mu nzu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru