Bamwe mu bagabo bo mu murenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze biyemeje gufata iya mbere mu kuboneza urubyaro nk’ibifasha umuryango kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.
Babitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo abatuye mu murenge wa Kimonyi babyukiraga mu gikorwa cy’igitondo cy’isuku n’umutekano, biri mu marushanwa yateguwe na polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Intara y’Amajyaruguru, hagamijwe guca igwingira mu bana.
Bavuga ko basanga uruhare rwabo ari ingenzi mu kurwanya igwingira mu bana bashyira imbaraga mu kuboneza urubyaro ndetse no kwitabira igikoni cy’umudugudu ntibibe iby’umugore gusa nkuko bamwe babigize umuco.
Abaganiriye n’itangazamakuru bavuga ko umuryango udafite gahunda mu kubyara ahanini usanga ariwo ugaragaramo ingwingira.
Mugabo Charles yagize ati: "Buriya mu kugwingira kw’abana habamo no kubyara benshi umuntu adashoboye kurera, iyo umuntu abyaye benshi birangira abuze ubushobozi bwo kubarera, natwe rero nk’abagabo tugiye gukora ibishoboka dukora ubukangurambaga kugira ngo abagabo twitabire gahunda zo kuboneza urubyaro, kuko abagabo nitwe duteta inda. Kugira abana bake bituma umuntu abasha kubarera no kubabonera ibisabwa byose."
Mugwiza Fidele nawe yagize ati: "Hagati y’umugabo n’umugore hagomba kubaho ubwumvikane bw’abana bagomba kubyara kugira ngo abo babyaye babashe kubabonera ibibatunga ndetse no kubarihira ishuri n’ubwisungane mu kwivuza."
Abagore nabo basanga kugira ngo igwingira ricike burundu mu muryango hagomba kuba ubufatanye no guhindura imyumvire hagati y’abashakanye.
Uzamukunda Ruth yagize ati: "Nk’umuryango, hagati y’umugabo n’umugore tugomba kuganira nabo twashakanye tukumvikana umubare w’abana tuzabyara, kuko no kubyara abana udashoboye kurera nawo ni undi mutwaro ukomeye. Nk’abagore hari igihe uboneza urubyaro uburyo bwose bwateganijwe bukakunanira, nk’umuryango bisaba kwegera ikigo nderabuzima bakabagira inama."
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi, Mukasano Gaudence, yemeye ko bagifite igwingira mu bana, asobanura ko hari ingamba bafashe zo kurirandura.
Yagize ati: "Igwingira rirahari kuko tugifite abana 9 bari mu bugwingire, ariko uko buri mezi 3 ashize abajyanama b’ubuzima bapima abana; ntabwo twavuga ko igwingira rangiye burundu ariko icyo twifiza ni uko twabica burundu. Mu buryo bwo kurwanya igwingira turifuza ko buri rugo rwajya rugira nibura ibiti 3 by’imbuto."
Akomeza avuga ko mu bukangurambaga hakenewe uruhare rw’umugabo n’umugore.
Ati: "Kubyara abana utateganije nabyo bitera imirire mibi; uraba ufite umwana muto ejo umugore abe aratwite kandi ari nawe ukora imirimo wenyine. Umugabo nawe yafasha umugore mu kuboneza urubyaro, cyane ko n’abagabo bajya kuboneza urunyaro, turasaba abagabo bo muri Kimonyi ko babigira ibyabo."
Muri gahunda y’ubukangurambaga ku bufatanye na Police y’u Rwanda n’Intara y’Amajyaruguru imirenge yose igize akarere ka Musanze irimo guhatanira umwanya wa mbere mu bijyanye no kwimakaza isuku n’umutekano mu nsanganyamatsiko igira iti: Turandure igwingira mu bana".
Hateganijwe ibikorwa bitandukanye birimo ubakira abatishoboye, kubaka ibyumba by’amashuri y’inshuke (ECD) no kubungabunga ibidukikije.
Umurenge uzahiga indi uzahembwa miliyoni 25 frw.





















