Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abahinga mu Kibaya cya Mugogo giherereye mu Murenge wa Busogo mu karere ka Musanze, baravuga ko ubu bari mu rungabangabo kubera imyaka yabo ikomeje kurengerwa n’amazi kandi cyari giherutse gutunganywa bakaba basaba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kugira icyo ikora kihutirwa.
Babitangarije umunyamakuru wa Mamaurwagasabo ubwo yageraga aho iki kibaya gihereye mu murenge wa Busogo, kuri ubu kikaba cyarongeye kuzura, bavuga ko bakomeje guhura n’igihombo gikomeye ku buryo bavuga ko biteze inzara mu minsi iri imbere.
Iki ni kimwe mu bibazo byagarutsweho ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru aho bavuze ko iki gishanga barimo kugishakira umuti ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse umuyobozi w’akarere ka Musanze, yavuze ko bagiye kwifashsha abafatanyabikorwa barimo na Bank y’Isi mu gutunganya iki kibaya cya Mugogo.
Bamwe mu baturage baganiriye bavuze ko bahangayitse, Mukanoheri Esther yagize ati, "Iyi mvura imaze iminsi igwa yarengeye imyaka yose ubu twiteze inzara, imirima yacu yose yarengewe n’amazi. Ubu se ko akarima narimfite karengewe nzabaho gute; ntiwabona n’aho unyura, yewe n’imbibi zawo ubu ntiwamenya ngo ziteye gute, uretse gutegereza ibyo tutazi, ubu amapfa agiye kutwigabiza, inzara itwice , ntakundi namwe murabibona".
Ikabaya cya Mugogo kiri ku buso bwa Ha 79, leta yaherukaga gushoramo amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 700 mu mirimo yo gusibura imigende iyobora amazi n’ibibare byirohagamo ndetse byari byanatumye abahinzi bongera kugira umutuzo bongeye guhinga bakeza, ariko kuri ubu bahamya ko izo mbaraga zose zahagendeye, zapfuye ubusa.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier yavuze ko bagiye kuganira na Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’abafatanyabikorwa barimo na Bank y’Isi kugira ngo harebwe icyakorwa kuri iki kibaya cya Mugogo.
Akomeza agira ati, "Dushobora kuzayayobora mu mugezi wa Mukungwa biramutse bikunze, turizeza abaturage ko birimo gukurikiranwa Kandi bizabonerwa umuti."
Abatuye mu ngo zegereye icyo kibaya, bafite impungenge z’uko iyo imvura iguye ari nyinshi nabwo amazi ashobora kuba menshi kurushaho akabasanga mu nzu zabo cyane ko aya mazi yafunze n’inzira zimwe na zimwe.
Ni ikibaya gihereye ku muhanda munini Musanze-Rubavu , kikaba gihanye imbibi n’akarere ka Nyabihu kimaze igihe kirekire gisanwa ariko cyaburiwe igisubizo kirambye.















