Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Musanze: Ibisasu bibiri byongeye kuraswa mu Kinigi bivuye muri RDCongo

Saturday 11 June 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Kamena 2022 ahagana saa 11h55’ nibwo ibisasu bibiri byarashwe mu Kagari ka Nyabigoma, mu murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, Ingabo z’u rwanda zemeza ko byarashwe n’Igisirikare cya RDCongo (FARDC) ikomeje ushotoranyi ku Rwanda.

Ubwo Umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageraga ahatewe ibi bisasu abaturage bamutangarije ko babonye biza byitura mu mirima yabo ariko bakavuga ko bafite ubwoba, ko bari kurara badasinziriye.

Umugore uzwi ku izina rya Nyiraneza yatubwiye ko igisasu cyari kimuguyeho habura gato kuko yarimo guhinga hafi n’ahaguye igisasu kimwe.

Yagize ati, "Nari ndi hano ndimo kubagara ibireti mbona ikintu kiraguye, ubwo twahise twiruka, kimaze kugwa nk’inkuba; ubu tugarutse hano mu murima tubonye Ingabo z’u Rwanda zihageze."

Aba baturage bakomeza bagira bati "Ubwoba ni bwose ntabwo tugisinzira n’ubu urumva ko ibisasu bikomeje guhorera muri RDCongo , ariko twizeye umutekano w’ingabo zacu , gusa Imana niyo ikomeje kuturengera , ubuse iyo kigwa hejuru y’amazu twese twapfa nuko biguye mu mirima."

Nyuma y’amasaha make Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyahise gitangaza ko igisirikare cya FARDC ari cyo cyarashe ibisasu bibiri bya roketi 122mm ku butaka bw’u Rwanda biturutse mu gace ka Bunagana muri RDCongo.

Mu itangazo ryaturtse muri RDF rikomeza rivuga ko ibi bisasu ntawe byakomerekeje ariko byateye ubwoba abaturage b’aho byatewe .

Ni ubugira Gatatu ibi bibaye kuko n’ubundi kuwa 19 Werurwe na 23 Gicurasi 2022 mu mirenge ya Kinigi na Nyange mu karere ka Musanze n’uwa Gahunga muri Burera hatewe ibindi bisasu ndetse byakomerekeje abantu bikangiza n’imitungo yabo.

Byongeye kandi FARDC ifatanyije na FDLR iherutse gushimuta abasirikare babiri b’u Rwanda bari ku burinzi bikaba byarahise bimenyeshwa Guverinoma ya RDCongo, hanyuma Itsinda rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa, EJVM n’abandi bari bakomeje gukora ipereza yewe bakaba barageze mu kinigi icyo gihe .

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Vincent Biruta, yari yavuze ko ubu hari kuba ibiganiro byo kurebera hamwe uburyo impande zombi zakumvikana mu mahoro.

Leta ya RDCongo nayo ikomeje kwiyerutsa ubu bushotoranyi kuko ishinja u Rwanda kwifatanya n’umutwe wa M23 umaze iminsi warubuye imirwano muri za Bunagana ndetse uyu mutwe ukaba watangaje ko ufite ikizere cyo kwigarurira aka gace mu masha make.

Ubu bushotoranyi bukomeje kuba mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma (CHOGM) hakomeje kwibazwa icyo RDCongo igamije mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Aho igisasu kituye

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru