Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze baravuga ko ikiraro cyo mu Kamihigo gihuza Imirenge ya Nkotsi na Rwaza gikomeje kuba inzitizi mu kugeza umusaruro ku isoko ndeste giteje n’impungenge abaturage.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw ubwo yageraga muri iyi mirenge aho basaba ubuyobozi ko bwabakorera ikiraro cya Kamihigo, kinyura hejuru y’umugezi wa Mukungwa.
Umwe muri aba baturage witwa Tuyambaze Theophile yagize ati: "Iki kiraro cyo ku Kamihigo kiratubangamiye cyane, mbere ubwo bubakaga uru rugomero rwa Mukungwa ya Kabiri imodoka zarahanyuraga neza, none ubu murabona ko ntamodoka yahanyura, na moto kuhaca ni ikibazo. Amatungo yacu akunze kugwamo bityo tugasanga ari imbogamizi ikomeye kuri twe nk’abaturage by’umwihariko abakora ubuhinzi."
Undi muturage witwa Ndagijimana ygaize ati: "Ntakibazo cy’ibiryo dufite rwose ahubwo kubona nk’imodoko yageza umusaruro ku isoko ni ikibazo, ’nizi mbaho ubona ziriho nitwe twiyeranje tuzishyiraho, abayobozi bahora batwizeza ko bazacyubaka neza ariko amaso yaheze mu kirere; turamutse tubonye ikiraro twajya dupakiza ibishyimbo, ibisheke, ibijumba mu modoka bikajya mu Cy’inkware ndetse tukajya na Musanze."
Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwaza w’agategenyo Octavie Niragire yavuze ko iki kibazo bakigejeje ku buyobozi bw’Akarere kizwi ndetse ngo gishobora gushakirwa igisubizo mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.
Yagize ati:"Ikiraro cyo ku Kamihigo birazwi ko kimeze nabi kandi kiri mu byihutirwa, twamaze kukiripotinga (reporting) ku karere, ku buryo twizeye ko kizajya mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2024-2025 abaturage bashonje bahishiwe."
Iyi mirenge ya Nkotsi na Rwaza ikoze ku mugi wa Musanze, ahanini abaturage bahatuye n’abahinzi bahinga imyaka itandukanye yiganjemo, ibijumba, ibishyimbo, imboga, ibisheke, n’urutoki rwera ibitoki bitanga imineke n’umutobe ariko kubigeza ku isoko bikaba byarabaye ikibazo.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje



















