Yanditswe na Alice Umugiraneza
• kujya kuvoma ni ukwiriza umunsi,
• ntiwajya kuvoma uteganya no kujya guhinga cyangwa mu kandi kazi,
• Uvomesha amazi akorera igihe ashakiye, asoje gahunda ze zose.
Abaturage bo mu murenge wa Kimonyi, mu kagali ka kivumu mu midugudu ya musezero na Nyamugari ho mu karere ka Musanze, barataka ikibazo cy’amazi bamaranye imyaka ibiri cyatewe n’ivomero bahawe ritagikora, bigatuma aho bisigaye bajya kuvoma amazi meza bahahurira ari benshi, bityo kubona amazi bikaba intambara itoroshye igira ingaruka ku bintu byinshi.
Iri vomero rimaze imyaka igera ku ibiri ridakora
Abaganiye na mamaurwagasabo.rw bagaragaje akarengane bahura nako mu gushaka amazi, nko kumara amasaha arenga 4 bategereje amazi, kwirirwa batakoze akazi bitewe no kubyuka bajya gutonda umurongo ku ivomero n’ibindi.
Singirankabo Tharcisse yagize ati: "Batwubakiye ivomero, nyuma yo kuryubaka twarivomeyeho ibyumweru 2 gusa rihita rihagarara, ntituzi icyarihagaritse uretse ko twumva ngo ni amazi yabayemo makeya."
Nyiranzayino Vestine nawe yagize ati: "Dufite ikibazo cy’amazi, kujya kuvoma ni ukwiriza umunsi; ntiwajya kuvoma uteganya no kujya guhinga cyangwa mu kandi kazi, reka da ni ugutonda ku mugezi izuba rikakurengeraho cyane ko n’ufite ububasha bwo kuduha amazi akorera igihe ashakiye gahunda ze zose azisoje akaba ariyo mpamvu mudufashije mukadukorera ubuvugizi nkamwe muvugira rubanda rugufi wenda hari icyo byatanga."
Irindi vomero bajya gushakaho amazi urishinzwe akora igihe ashatse bakirirwa ku iriba
Ubuyobozi bw’Umurenge butangaza ko ikibazo cy’amazi mu midugudu ya musezero na nyamugari gihari kandi kizwi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimonyi, Mukasano Goudance yagize ati: “Ikibazo gihari imiyobora y’amazi bafatiyeho ni imwe ya kera nko muri za 82 noneho icyo gihe abaturage bari bakiri bakeya none ubu abafatiyeho amazi bamaze kuba benshi, bamaze kurusha ubushobozi ivomero rihari kuko bafite ubushobozi bwo gukoresha amazi menshi."
Goudance akomeza avuga ko bakwiye gukora ubuvugizi ku Kigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura (WASAC).
Yagize ati, "Igishoboka ni uko baza bagakuramo amatiyo arimo kuko ni matoya, bagafatira ku muyoboro munini ujyana amazi ku ruganda bakongera ubunini bw’amatiyo. Mu gukemura ikibazo mu gihe WASAC itarabikemura twakoranye inama twumvikana ko umudugudu wa Nyamugari bajya bafunga kugira ngo umudugudu wa Musezero bayabone bagahana ibihe gutyo gutyo."
Ikibazo cy’amazi gihangayikishije aba baturage
Akagali ka kivumu mu midugudu ya musezero na nyamugari ni imidugudu yegereye igice cy’umugi wa Musanze, iri kuzamuka vuba mu iterambere.


















