Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze baravuga ko hari inzoga yitwa Magwingi ikomeje gutesha umutwe abagabo, ikorerwa mu rugo rw’umuturage wo mu murenge wa Cyuve, Akagari ka Kabeza.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo Tv ubwo yageraga mu muri uyu murenge wa cyuve, aho bavuga ko iyi nzoga abagabo bamara kuyinywa bagatera ibibazo mu miryango yabo kuko baba babaye nk’abasazi.
Uwo twahuriye ahazwi nko mu Gashangiro hafi no ku kabindi yagize ati: "Iyi Nzoga yitwa Magwingi ikomeje gusaza abagabo, umugabo wayinyoye nukuza yakanuye amaso, ubanza iyi nziga ikaze cyane, noneho iyo umugabo asanze utatetse araguhondagura cyangwa akakuraza hanze yiriwe muri izo nzoga tutazi ubwoko bwazo."
Undi muturage witwa Twizere yagize ati: "Izi nzoga zipakirwa buri munsi ku manywa yihangu, moto ,amagare bihora bipakira mudufashe rwose ariko wasanga bafite ibyangombwa by’ubuziranenge none ko ureba hano ari ku muhanda wamenya bimeze bite koko, iyi nzoga itera intonganya mu muryango niho usanga amakimbirane aturuka ku businzi yiyongera, leta ikwiye gushyira ingufu kuri iki kibazo cy’ubusinzi hano muri Musanze."
Umuvugizi w’Inganda mu Ntara y’Amajyaruguru Kamana Christian Bahunde yavuze ko iki kibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge zigikorera mu ngo nabo kibahangayikishije.
Ati"Iki kibazo twakigaragaje kuva kera, usibye naho mu Gashangiro wabonye reba inzoga zizamuka mu bidomoro zivuye muri vunga zitujuje ubuziranenge, ariko ziraza zikabangamira izi nganda zemewe zifite aho zikorera hazwi, zahawe ibyangombwa by’ubuziranenge, ubu inganda zimwe na zimwe zarahirimye kubera kujyana ku isoko nizo zidatanga umusoro, birababaje cyane twatakambye kenshi gashoboka biranga ."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve Bwana Ndayambaje Kalima Augustin yavuze ko mbere izi nzoga bari bazimenywe ndetse ngo no kuri iyi nshuro bagiye kwihanangirize uwo muturage ndetse bashyireho nibihano bikakaye.
Ati: "Mbere twari twazimennye ndetse nubu, tugiye kumusura tuzimene ndetse turamufatira ningamba zikarishye ku buryo atakomeza gukora ibintu bitemewe, turashimira n’abaturage baba batanze amakuru kuko bamaze gusobanukirwa ko bene ziriya nzoga zitujuje ubuziranenge zica ubuzima."

Urugo izo nzoga zirangurwamo abaturage bararuzi ndetse ngo batanze n’amakuru ku nzego za Leta
Nubwo leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kurwanya inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge hirya no hino mu karere ka Musanze haracyagaragara zimwe mu nganda zica abayobozi mu rihumye zigikorera mu ngo rwihishwa.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje