Yanditswe na Alice Umugiraneza
Abatuye mu Murenge wa Nyange mu kagali ka Ninda mu midugudu itandukanye y’akarere ka Musanze baratangaza ko kutagerwaho n’amazi meza ari intandaro y’umwanda ubagaragaro urimo n’amavunja, bavuga ko kubona amazi ari ikibazo bahitamo kugana mu mibande kuko ntakundi babigenza, bagasaba Leta ko yabagezaho amazi meza nkuko n’ahandi ahagezwa.
Ubwo Umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yasuraga imidugudu nka Kansoro na Nyirabutaka ifite ikibazo cy’amazi, abaturage bagaragaje imbogamizi bahura nazo nko kurwaza amavunja aterwa n’umwanda, kurwaza inzoka n’ibindi.
Hakizimana Michel ni umuturage wo mu mudugudu wa Kansoro avuga ko asanga kuba amazi batarayabona ari ukutabyitaho kw’abayobozi mu buvugizi bakwiye gukorera abaturage.
Yagize ati: "ikibazo cy’amazi kimaze igihe kinini cyane kandi kuba nta mazi dufite bituma dushoka umugezi wa Rwebeya kuko ntabundi buryo dufite. Amazi y’uw mugezi aba Atari meza cyane ko hari igihe uvoma hepfo haruguru yawe barimo ku meseramo, wayanywa ukarwaza impiswi kuko no kubona ubushobozi bwo kuyateka ntibyoroshye."
Nshimiyimana Odasi nawe yagize ati: “Mudukorere ubuvugizi rwose baduhe amazi kuko ni ikibazo kidukomereye; nkubu urava mu kazi ugahita uryama kuko amazi ni ikibazo, uko abana biriwe niko barara badakarabye nibwo usanga amavunja yatongoye."
Aba Bose icyifuzo ni uko bahabwa amazi meza bikabafasha guhangana n’umwanda ndetse n’uburwayi buterwa n’umwanda.
Ubuyobozi bw’umurenge bwo buvuga ko hakomeje gukorwa ubuvugizi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyange, Ndayambaje Karima, yagize ati: "Hari ivomero ryari riri ahitwa Garuka, twasanze riri kure ariko ku bufatanye na WASAC twemeranije ko ryakimurwa rikavanwa muri Garuka rikazanwa mu isanteri ya Kansoro rikazakemura ikibazo."
Imwe mu midugudu igirwaho ni ngaruka zo kutagira amazi ni umudugudu wa Kansoro na Nyirabutaka kuko hagaragara cyane abana bari munsi y’imyaka icumi barwaye amavunja aterwa n’umwanda.
















