Hirya no hino mu karere ka Musanze hari abana usanga barataye inshuri bibereye mu bindi bikorwa bitandukanye birimo no gucuruza ibisheke abandi nta gifatika barimo.
Iyo ubabajije bavuga ko biterwa na bamwe mu babyeyi babo basigaye bihunza inshingano zo kurera, abandi ukumva biterwa n’amakimbirane aba mu miryango.
Bamwe mu babyeyi baganiye na Mamaurwagasabo.rw batunze agatoki bagenzi babo ngo bumva ko leta ariyo igomba kurera abana nyamara ngo hagakwiye kubamo ubufatanye.
Kampire Donathile yagize ati: "Hirya mu rusisiro abana barandagaye; ababyeyi bagenzi banjye baradohotse ntibacyita ku nshingano zo kurera, aho usanga bibera mu kabare kwita ku bana babyaye ntibabikozwe bakitana ba mwana, turasaba ko leta ihagaurukira iki kibazo, uruhare rw’ababyeyi rukagaragara."
Undi muturage witwa Mukanyandwi Marie Claire yagize ati: "Amakimbirane mu miryango niyo ahanini atuma abana bata ishuri, nta kuntu ababyeyi baba baraye barwana bansinze ngo imyigire y’umwana izakurikiranwe. Nshuti z’Umuryango ntako tutagira ngo twigishe ariko usanga hari abanga guhindura imyitwarire, umugabo aravuga n’umugore akavuga, ugasanga induru irarose mu rugo."
Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Musanze Umutoni Alice avuga ko batangiye gahunda yiswe "Back to school" bafatanyije n’urubyiruko rw’abakorerabushake (Youth volunteers) mu gushakisha abana bose bataye ishuri.
Yagize ati: "Muri Musanze twatangiye gahunda yiswe Back to school, ubu twatangiye igikorwa cyo gushakisha aba bana bataye ishuri urugo ku rundi, kugira ngo dukurikirane aba bana ariko hari na bamwe dufata tugasanga badatuye i Musanze bityo duhita tubahuza n’imirenge bakomokamo, ariko nanone turasaba uruhare rw’ababyeyi kuko baradohotse mu kurera, turashaka ko twese dufatanya kugira ngo iki kibazo kirangire."
Mu nama ya "zero out of school children" yabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024 iherutse guhuza Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Politiki y’Uburezi muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma n’abandi bafatanyabikorwa. Icyo gihe yari yavuze ko uyu mushinga ugamije gukemura no kuvanaho inzitizi abana bata ishuri bahura na zo, impamvu bata ishuri, n’icyakorwa kugira ngo bagaruke mu ishuri kandi bagahabwa uburezi bufite ireme.
Icyo gihe uwo umuyobozi Mukuru Ushinzwe Politiki y’Uburezi muri Minisiteri y’Uburezi muri iyo nama yabaye mu kwezi kwa Gashyantare yagize ati" Kugeza ubu mu mibare fatizo twabonye mu myaka ibiri ishize twasanze abana 177 119 baravuye mu ishuri abandi batararigiyemo. Tugiye gusubira mu Mirenge turebe imibare ihari ubu ndetse tumenye impamvu n’icyadufasha gukuraho inzitizi abana bahura nazo kugira ngo abana aho bari hose barisubiremo."
Yanditswe n Jean Claude Ndayambaje


















