Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Umuryango wa FPR Inkotanyi wasohoye itangazo rinenga ibirori byakozwe byo kwimika "Umutware w’Abakono" byabereye mu karere ka Musanze ubuyobozi burebera.
Ni itangazo ryasohotse ku gicamusi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2023 aho ryasobanuye ibi birori byiyimikwa ry’Umutware w’Abakono, biherutse kubera mu murenge wa Kinigi Karere ka Musanze, tariki ya 9 Nyakanga 2023.
Ibiro by’umuryango wa RPF bitangaza ko byakozwe atari urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda bose, aho bakomeza basaba abanyamuryango bose b’uyu muryango ko imitekerereze, imigirire n’imyitwarire nk’iyo bigomba guhinduka abanyamuryango babigizemo uruhare bakazahanwa.
Mu yandi makuru akomeje kuvugwa mamaurwagasabo yabashije kumenya ni uko hari bamwe mu bayobozi bagize uruhare mu gutegura ibi bikorwa bahise batabwa muri yombi abo barimo ba Gitifu b’imirenge ndetse na bamwe mu bakozi bo ba karere ka Musanze n’izindi nzego zitandukanye, bikaba byaratangiye guhwihwiswa ko hari abatawe muri yombi
kuwa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2023.
FPR-Inkotanyi yakomeje ivuga ko kubumbatira ubumwe ari inshingano za buri wese, aho basabye buri munyamuryango kugaragaza, kwitandukanya no kwamagana icyo ari cyo cyose gishobora gukoma mu nkokora intambwe yatewe.