Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Mutarama 2023 mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Nyakinama mu karere ka Musanze hamurikiwe umuco w’ibihugu 11 n’u Rwanda rurimo.
Ni umunsi usanzwe uba buri mwaka, aho ingabo zituruka mu bihugu bitandukanye zimurika imico itandukanye y’Ibihugu baturukamo binyuze mu mbyino, guteka, imyambarire ndetse bakiga n’amateka n’umuco wa buri Gihugu hagamijwe kumenyana, kwiyumvanamo mu gihe baba bahuriye ahantu hatandukanye mu gihe bari mu kazi cyangwa mu zindi nshingano.
L.t col Susan Oruni Lakot, yaturutse mu gihugu cya Uganda yavuze ko u Rwanda ari Igihugu cyiza, ku buryo buri wese yakwifuza kuza kwigirayo by’umwihariko ngo mu Ishuri rikuru rya Gisirikari ahafata nk’ahantu heza hatuma ubuzima buba bwiza.
Ati: "Iri murikamuco ni ingirakamaro cyane, kuba twahuriye hano turi Ibihugu 11 bifite akamaro, kandi mwabonye ko bimwe mubyo twamuritse nk’abanyafurika bijya gusa rwose, kandi hano mu Ishuri rikuru rya Gisirikari ni heza cyane, ubuzima ni bwiza cyane ndetse nidukomeza gushyira hamwe nk’Abanyafurika tuzakomera kuri uyu mugabane."
Uhagaraiye abanyeshuri muri Ishuri rikuru rya Gisirikari rya Nyakinama (Rwanda Defence Force Command and Staff College), L.t Col Rafael Rwakarengwa yavuze ko kumenya umuco urenze uwawe ukamenya n’imico y’Ibindi bihugu bibafasha mu mikoranire nk’abasirikare.
Avuga ko nk’iyo bagiye mu butumwa bagahura baba baziranye, buri wese azi imyitwarire ya mugenzi we.
Ati: "Kumenya umuco wa mugenzi wawe ni byiza ndetse mu mikoranire nk’abasirikare, biradufasha nka RDF kandi burya mu buzima busanzwe umuco ni kimwe mu bice bigize umuntu. Mu bihugu 11 byahuriye hano byerekanye umuco wabyo kandi bitanga umusaruro mu kazi dukora kuko bituma buri wese amenya icyo mugenzi we akunda cyangwa yanga kandi mu muco tubonami n’uburyo bwo kubahana no kubaha ibyo bakora."
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka L.t Gen. Mubaraka Muganga akaba yari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko batewe ishema n’umuco w’Abanyafurika kandi ko umuco ari ubufatanye.
Ati: "Uyu munsi turi hano twishimira imurikamuco kandi dutewe Ishema n’umuco wacu, kandi ngira ngo mwabonye ko umuco wacu ari umwe, mwabibonye mu mitegurire, uburyo tuvuga, uburyo dutegura amafunguro, uburyo tubyina ndetse n’uburyo turirimba, byose bimeze kimwe; umuco wacu rero nk’Abanyafurika ukwiye kugaragaza ubufatanye tugashyira hamwe bizatuma tugera ku mahoro arambye n’umutekano."
Mu ishuri rikuru rya Gisirikari rya Nyakinama kuri ubu ryigamo Aba Ofisiye bakuru 48 baturuka mu bihugu 11 birimo u Rwanda, Tanzania, Kenya, South Sudan, Nigeria, Sénégal, Botswana, Malawi, Uganda, Ethiopia na Zambia.

















