Mu rugo rw’umugore usanzwe uzwiho gukora uburaya, mu murenge wa Kimonyi ho mu karere ka Musanze hasanzwe umurambo w’umugabo bikekwa ko ariwe wamwishe.
Iyo nsanganya yamenyekange mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu murenge wa Kimonyi mu Kagari ka Buramira, Umudugudu wa Kabaya.
Ni umurambo w’umugabo witwa Sebuyuki uri mu kigero cy’imyaka 22, bikekwa ko yishwe n’indaya yiriwe asangira nayo.
Umugore witwa Petronille Nyirabagenzi, wakwtswe, bivugwa ko biriwe basangira ejo ku cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2024, ashyirwa mu majwi n’abaturage ko afite aho ahuriye n’urupfu ry’uyu mugabo.
Uwitwa Enock yagize ati: "Ku munsi w’ejo twabonye Sebuyuki ari kumwe n’uyu mugore, gusa ntabwo twakwemeza ko ariwe wamwishe, ubwo bizakurikiranwa n’izindi nzego zibishinzwe ariko ejo aba bantu bombi biriwe basangira."
Undi muturage witwa Nyirambyirukiye Epiphanie twasanze aho ibi byabereye yagize ati: "Ejo biriwe barimo kugendana, abantu bavuga ko uyu mugore ari indaya akunda kuzana abagabo benshi mu rugo iwe, aribana kuko umugabo bashakanye mbere batandukanye amaze kumusukaho amazi (ashyushye), ubundi agerageza kumutera icyuma bamufunga imyaka 3, ni yo mpamvu twemeza ko uyu mugore ari we wamwishe, asanzwe ari igihazi."
Inzego zishinzwe kujya ahabereye icyaha hari umurambo zahageze
Uyu mugore ukekwa ko yakoze ibi yafashwe n’inzego z’umutekano mu gihe umurambo wa Sebuyuki wajyanywe gukorerwa isuzumwa ku bitaro bikuru bya Ruhengeri.
Twagerageje guhamagara kuri telefone Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimonyi Canisius Kabera ntiyabasha kuboneka, n’ubutumwa twamwoherereje ntiyigeze abusubiza.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje