Umugiraneza Alice
Mukanemeye Pacicasia na Nyiramwiza Pelagie ni abagore batuye mu karere ka Musanze, mu Murenge wa Musanze, akagali ka Cyabagarura. Bishimira intabwe bamaze gutera babikesha gukura amaboko mu mufuka ndetse no gutekereza cyame bityo ubu bakaba nabo bashobora gutanga akazi.
Mukanemeye na Nyiramwiza bakora akazi ko gukusanya uducupa twashizemo amazi yatunganyirijwe mu nganda bakatugurisha n’abacuruzi bashaka kongera kudupfunyikamo ibisubika bitandukanye, bikabinjiriza amafaranga umunsi ubu bakaba batunze imiryango yabo.
Mu kiganiro bahaye Mamaurwagasabo.rw bavuze ko itangira ryabo ryari rigoye cyane kuko bari abakene batunzwe no guca inshuro ndetse rimwe na rimwe bakabura aho baca iyo nshuro.
Aba babyeyi bashimangira iby’urugendo rwabo bagira bati "Mu by’ukuri dutangira gukora ubu bucuruzi twatangiriye ku mafaranga 1000, tukajya kugura uducupa twashizemo amazi twa Nile n’utundi aho kamwe twakaguraga 5frw tukakagurisha 15fws. Kugeza ubu tugeze aho turanguza ibihumbi 20.0000frw kandi n’isoko rigenda ryaguka kuko abantu bamaze kutumenya.”
Bakomeza bagira bati "Twebwewe ubu bucuruzi turabwishimira cyane kuko bwadukuye ahakomeye natwe dufite inzu twiyubakiye ndatse n’izo dukodesha, tubasha kurihira n’abana amashuri kandi ntahandi tubikesha."
Bakomeza bavuga ko mu bucuruzi bwabo babashije gutanga akazi kuko bafite umukozi uhoraho ubatwaza imari buri munsi.
Bamwe mu baturanyi ba Mukanemeye na Nyiramwiza babwiye Mamaurwagasabo.rw ko aba bagore uko ari babiri ari intangarugero mu kagali ndetse no mu murenge.
Uzwi nka Placidia yagize ati "Njyewe Pelagie na Pacicasia mbafata nk’ikitegererezo, kuko mbazi kera bakiri mu buzima bugoye, ubana basa nabi ariko iyo mbabonye mpita nkuramo isomo."
Nsengimana ni umunyonzi ukora akazi ko gupakira ibicuruzwa nawe yatubwiye ko Pelagie na Pacicasia bamukuye mu bukene.
Ati “Kuko ku munsi uko byagenda kose si nabura kubakuraho 1500frw kandi mu gihe gito. Mfite intego yo kubigiraho nanjye nkiyubakira inzu."
Ubuyobozi bw’akagali ka Cyabagarura bushimangira ko aba bagore uko ari babiri ari intangarugero, mbese ni ba ‘Nkore neza bandebereho’.
Niyoyita Ally, ni Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’akagali ka Cyabagarura, yagize ati "Aba badamu ni intangarugero kuko dukunda no kubatangaho ingero mu nteko rusange y’abaturage, ko bakwiye kuba urugero rwiza ku bakobwa n’abagore birirwa bicaye hamwe ntacyo bakora. Turimo turabakorera ubuvugize ngo babone abaterankunga kugira ngo bagure ubucuruzi bwabo."
Ubucuruzi bwa Mukanemeye na Nyiramwiza bushingiye ku bikoresho byakoze, birimo amacupa y’amazi, ibijerekani bishaje, amacupa, ibikarito, indobo ndetse n’ibindi bashyira abantu batandukanye bakabyongerera agaciro.
















