Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Nyiransabimana Perusi ni umugore w’abana batatu utagira umugabo, avuga ko ubuyobozi bwanze kumuha ubufasha bwo kumwubakira icumbi mu kibanza yasigiwe n’ababyeyi.
Atuye Mu karere ka Musanze, umurenge wa Nyange AKagari ka Kabeza mu Mudugudu wa Gahama, yahoze mu cyiciro abarizwa cya mbere cy’ubudehe agikurwamo ubu ari mu cyaKabiri.
Yabwiye Mamaurwagasabo ko we n’abana be Barbara imbeho ibica ndetse igihe imvura iguye barara bahagaze kuko inzu yabo yatobaguritse kandi ikaba idahomye, ibintu bisa nko kurara hanze.
Nyiransabimana yagize ati "Iyo imvura iguye amazi yuzura ibintu byose bikazamba tukitwikira imitaka."
"Gitifu yageze hano arambwira ngo nzashake igitaka bampomere inzu, ndamubaza nti ese nubundi ko ureba ibiti byashaje byamara kangahe?"
Uyu muturage akomeza avuga ko yasabwe n’umuyobozi w’umurenge kwimuka akava mu kibanza akajya gushaka ahandi kure hajyanye n’ubushobozi bwe aranga.
Ygize ati "Yanyuze hano ndwaye, anshanaho umuriro ngo nimuke njye gushaka ahandi, ubwo nagurishije akarima umubyeyi wanjye yari yaransigiye nsana igice kimwe, umurenge wampaye amabati atatu y’ibisazirwa, nibyo nashyizeho."
Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyange, Ndayambaje Kalima Augustin avuga ko nibabona akwiye gufashwa bizakorwa.
Asobanura ko uyu muturage afite umutungo wakabaye umwubakira inzu ijyanye n’aho akwiye gutura hangana n’ubushobozi bwe.
Ygize ati: "Uriya muturage nibyo nta bushobozi afite ariko umutungo afite wamwubakira inzu; twamugiriye inama turamwigisha kenshi yanga kutwumva kandi gutura ahantu afitiye ubushobozi byaba byiza. Kandi icyo navuga umuturage iyo akwiriye gufashwa arafashwa, nawe nitubona abikwiye azafashwa."
Mu rugo rw’uyu muturage uhasanga robine y’amazi avuga ko yahwe na Sacola, muri gahunda yo kwegera no gufasha abaturage baturiye pariki y’ibirunga
Uyu nuryango ukaba utuye mu nkengero z’umuhanda munini wa Kaburimbo uvuye mu mujyi wa Musanze ujya mu kinigi.
Muri aka gace kandi niyo nzira ya ba mukerarugendo bakoresha bajya cyangwa bava gusura ibyiza nyaburanga biri muri pariki y’Ibirunga ndetse n’indi byiza bitatse u Rwanda.


















