Yanditswe na Alice Umugiraneza
Ubwo hizihizwaga umunsi w’Umuganura, mu karere ka Musanze mu murenge wa Kimonyi abaturage biyemeje gukomeza gushyira imbaraga mu guhinga kijyambere kugira ngo bongere umusaruro ukomoka ku buhinzi, ibyo bikazabafasha kwishimira ibyo bagezeho mu kindi gihe nk’iki cy’umuganura.
Ubwo bari bamaze kuganura ku musaruro, abatuye Kimonyi mu kanyamuneza kenshi, babwiye mamaurwagasabo.rw ko bashima cyane ubuyobozi bwiza kuko aribwo soko y’ibyo bagezeho byose birimo guhinga kijyambere, korora kijyambere ndetse n’umutekano.
Bavuze ko nabo bagiye kongera imbaraga mu gusigasira ibyo byagezweho byose ku buryo ikindi gihe nkiki mu muganura bazabe bashima ko biteje imbere ndetse n’igihugu muri rusange.
Hakizimana Jerome ni umuturage wo mu murenge wa Kimonyi yagize ati: "Kuri uyu munsi w’Umuganura abaturage tuba tugomba gusubiza amaso inyuma tukareba ibyo twigejejeho, twebwe rero kuko dufite ubuyobozi bwiza twageze kuri byinshi; aha ndavuga cyane cyane ku buhinzi ariko kera umuganura washingiraga ku buhinzi ariko ubu tugomba kujya no mu bindi byinshi by’iterambere."
Manirafasha Justine nawe yagize ati: "Ni ugushyiramo imbaraga duhinga kijyambere, turengera ibidukikije, twereka buri munyarwanda wese ko agomba guhinga kijyambere kugira ngo umusaruro uziyongere."
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kimonyi bugira inama abaturage muri rusange ko hagomba gucika umuco wo kotsa imyaka ndetse ahubwo bakishakamo ibisubizo.
Mukasano Godance, no Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimonyi, yagize ati: "Imyaka igomba kuba mu kigega ikazasimburwa n’indi, nubwo hano kotsa imyaka bitahaba kuko abaturage bahinga ibijyanwa ku isoko ariko ni byiza kwizigamira."
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Musanze, Rucyahama Andrew Mpuhwe wifatanije n’abaturage ba Kimonyi nawe yakomeje ashimira Nyakubahwa Perezida wa Republika Paul Kagame urongoje imbere imiyoborere abaturage bishimira.
Yagize ati: "Ibi byose byabaye hano ni ibitugaragariza ikizere amaze kutwubakamo; Ubumwe, icyizere amaze kutwubakamo nk’Abanyarwanda. Uyu munsi ntabwo ariwo kubabwira gahunda za Leta, iterambere, umutekano tubabwira umunsi ku munsi, ahubwo uyu munsi ni umunsi w’Umuganura, ni umunsi wo kunezerwa, gutarama, ndifuza ko twagira umwanya wo gutarama."
Yakomeje asaba abaturage kuragwa n’imihigo, yagize ati: "Uyu munsi iyo tuganura ni wo munsi dufata kugira ngo abantu bongere barebe ngo ndahigira iki igihugu cyange, igihugu cyange nkimariye iki?
Uyu munsi urahiga iki ku gihugu cyawe, urahiga iki mu rugo rwawe. Ku bubatse ibibazo bitwugarije murabizi ni byinshi cyane, uyu munsi twongere duhige guhuza imbara, kureba kure no gufatanya muri byose kandi Imana y’i Rwanda ibidufashemo."
Kuri uyu munsi w’Umuganura, mu murenge wa Kimonyi watangijwe n’igikorwa cy’umuganda rusange bubakira umuturage utishoboye kandi abaturage bishakamo ubushobozi, aho batanzwe ibiro 700kg by’ibishyimbo, 300kg by’ibigori, hatangwa amasuka 20 ndetse hatangwa na mituelli ku baturage 100.
Ibi bikorwa byakoreshejwe mu kuremera abaturage batahiriwe n’umusaruro mu bihe bishize bifite agaciro ka Milliyoni ebyiri n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (2,100,000frw).




















