Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Musanze: Nyuma yo kwisanga mu byuma bimwongerera umwuka hari inama agira abataremera COVID-19

Wednesday 8 December 2021
    Yasomwe na

Yanditswe na Alice Umugiraneza

Murekeyimana Angelique wo mu karere ka Musanze, umurenge wa Cyuve, akagali ka Rwebeya avuga ko nawe yari muri bumva COVID-19 agaterera iyo ariko nyuna yo kuyirwara akaremba, akagera kurwego rwo kongererwa umwuka mu bitaro, aho avuga ko yabonaga urupfu rumwegereye ubu asaba buri wese kwirinda icyo cyorezo bikava mu magambo bikajya mu bikorwa.

Yabwiye umunyamakuru wa mamaurwagasabo ko ataramenya ko yanduye virusi ya corona yumvaga afite ibimenyetso birimo inkorora n’ibicurane ndetse ababara mu gituza, ahita atangira kugerageza kwivura akoresheje ibimera.

Yagize ati "Nahise nshaka ibyatsi nkuko amakuru yarahari muri icyo gihe ko ari ugushaka umwenya n’ibindi byatsi ukabikaraba; ndabikora biranga numva nkomeje kuremba."

Akomeza avuga ko nyumayo kumva ibintu bimukomereye yahise ava ku kejo afata umwanzuro wo kujya kwa muganga kwivuza.

Ati "Ngeze kwa muganga bankoreye ikizamini basanze mfite covid-19. Naratashye, abaganga bampaye inama yuko ndibwitware mu gihe ngeze mu rugo kugira ngo ntanduza n’abandi baba ari abo tubana ndetse n’abaturanyi. Nageze hano mu rugo nishyira mu kato nk’uko babimbwiye, abana banjye mbabuza kunyegera."

Murekeyimana avuga ko nyuma y’igihe gito yumva atari koroherwa ahubwo arushaho kuremba yitabaje umujyanama w’Ubuzima bamwihutana kwa muganga.

Ati "Maze kumva ndushaho kuremba nahise mpamagara umunyabuzima araza ampamagarira imbangukiragutabara iraza banjyana ku bitaro bwa kabiri kuko nari meze nabi, bahise banshyira ku byuma byongera mwuka.

Namazemo iminsi 7 iriko ntibyari byoroshye; kuko nahatakarije amafaranga atari make kuko hari fagitire banzaniye nishyura ibihumbi 257."

Kurwara COVID-19 ikamugeza kure byatumye Murekeyimana ahomba amafaranga y’umushinga yari aamze igihe atangije.

Ati "Hari umushinga nari narashoyemo ibihumbi 500,000fw nagarutse nta n’igiceri na kimwe.

Abaturanyi ba Murekeyimana bakimara kumva ko yarwaye COVID-19 ngo bahise bikanga, ntibongera kugera iwe nk’uko amabwiriza yabisabaga.

Yagize ati "Nahise ntanga amakuru yihuse, nabo bahise bacika hano n’ubonye umwana wo muri uru rugo bahitaga bamuhunga, ariko icyanshimishije nuko mu bana banjye uko ari 5 nta numwe wanduye coronavirusi."

Uyu mubyeyi avuga ko nyuma yo gutangira koroherwa akajya kurwarira mu rugo, yaje kongera gukorerwa ikindi kizamini bamubwirako nta coronavirusi ikigaragara mu mu maraso ye.

Ati "Numvise nishimye mpita mpereza Imana icyubahiro kuko numvise nongeye kuzuka, kuko niyumvisaga ko nenda gupfa, mbese nahoraga ntegereje."

Kuri we ngo hari inama yagira abagipinga ko COVID-19 iriho, ato "Nabwira buri wese ko nta mikino covid19 irahari, kandi ababa abavuga ngo ntayihari baribeshya, nibakurikiza amabwiriza atangwa nababishinzwe nibwo buryo bushoboka bayirindamo."

Ibi kandi bishimangirwa n’abana b’uyu mubyeyi, babonye isomo nyuma yo kurwaza COVID-19.

Irasubiza Jedida ni umwana we, agira ati "Mama igihe yari yarandwaye covid19 twari twarihebye kuko yari ameze nabi cyane, abaturanyi bahise baduha akato natwe turakiha kugira ngo tutanduza n’abaturanyi."

Ubukangurambaga bwo kurwanya hirya no hino mu gihugu burakomeje, cyane mu karere ka Musanze hifashishwa imodoka igenda yibutsa abaturage amabwiriza yo kwirinda covid19, kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba amazi meza n’isabune cyangwa gukoresha umuti wica udukoko uzwi nka Handi sanitayiza (Hand Sanitizer).

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru