Monday . 30 June 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Musanze:Rurageretse hagati ya Ndayambaje na Neretsebagabo uzwi nka Rujugiro

Wednesday 4 June 2025
    Yasomwe na

Ndayambaje Eric na Neretsebagabo uzwi nka Rujugiro bakomeje guhangana bitewe nuko bagiranye amakimbirane ashingiye ku mitungo ndetse byaviriyemo uyu Rujugiro gufungwa.

Umuzi w’iki kibazo uko kimeze, uyu Rujugiro yubatse inzu ku mwenda wa Banki ananirwa kwishyura biba ngomba ko yitabaza inshuti ye yitwa Ndayambaje Eric ucuruza ibikoresho by’ubwubatsi mu mujyi wa Musanze kugira ngo amwishingire amufashe kuwishyura iyi inzu iri munsi ya (Control technique) inzu yahoze ikoreramo Foxland.



Mu kiganiro Uyu mugore wa Rujugiro yagiranye na Mamaurwagasabo.rw kuko yari yatibwiye ko uyu mugabo we arimo kurengana yagize ati”Twagize ikibazo cy’umwenda wa Bank, ingana na miliyoni 80, twari twarafashe muri bankı ubwo twubakaga iriya inzu, kubera rero ko Neretsabagabo kwishyura inzu byari bimunaniye yitabaje Ndayambaje Eric , bumvikana miliyoni 200, ariko Ndayambaje nawe kwishyura inzu iherereye mu mudugugudu wa Nduruma, Akagari ka Kigombe, ahazwi Nka Control Technic byaje kumunanira, ahitamo kuyishakira umukiriya ayishyura miliyoni 150”

Ku ruhande rwa Ndayambaje Eric yabwiye Mamaurwagasabo.rw impamvu yifungwa rya Rujugiro ndetse asaba ko bakubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye bombi agafungurwa ngo kuko nta rwango amufitiye.

Yagize ati”Nkuko umugore wa Rujugiro yabibabwiye, bananiwe kwishyura umwenda wa Banki ngurisha imodoka yanjye TXL yanjye kugira ngo mukure mu kibazo gusa nyimara kumwishingira nanjye byageze hagati binanira kwishyura iryo deni mbwira Rujugiro ko twayishyira ku isoko ariko yari yambwiye ko ifite agaciro ka Miliyoni 200 , ubwo twabonye umukiriye aduha Miliyoni 150 turazemera zijya kuri konte ya Rujugiro ankorera uburuganya gutyo”.


Umugore wa Neretsebagabo Uzwi nka (Rujugiro ), aravuga ko umugabo we arimo kurengana.

Impamvu Neretsebagabo uzwi nka Rujugiro amaze amezi hafi 5 afunzwe barimo gupfa amafaranga Rujugiro atamwishyuye, Ndayambaje Eric yagize ati”Amafaranga bamaze kuyashyira kuri konte ye hanyuma Banki iriyishyura amafaranga yasigaye yahise ayabikuza ajya Kigali avuga ko urubanza ari sivile yaburana adafunze, nibwo namureze muri RIB baramufata bagiye kuri konte ye basanga nta faranga na rimwe rihari sinzi aho yayahishe, Njyewe yagombaga gushyira kuri konte yanjye Miliyoni 84 ngahita mwishyiramo Miliyoni 20 kuko izindi nagiye nzimwishyurira abantu yarafitiye amadeni”

Uyu Ndayambaje yakomeje agira ati”Aho afungiwe muri Gereza aba abwira abantu ko azarya impungure imyaka ibiri agafungurwa hanyuma ziriya Miliyoni akazaza kuzishimamo arashaka kumpeza amafaranga yanjye, ndasaba ko ubutabera bwakora ubushishozi ntibuzamuhe imyaka mike kuko yarampemukiye cyane.”

Icyo uyu Neretsebagabo uzwi ku izina rya Rujugiro aregwa nukwihesha ikintu cy’undi muntu akoresheje uburuganya,biteganyijwe ko bazaburana tariki ya 25 Kamena 2025 mu rukiko rwibanze rwa Muhoza.

Tuzakomeza gukurikirana iyi nkuru

Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru