Tuesday . 24 December 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 20 December » Mu mezi make u Rwanda rwatsinze Marburg burundu – read more
  • 20 December » Musanze: Ba Mudugudu badafite Smartphone bidindiza imitangire ya serivisi ku baturage – read more
  • 19 December » Rusizi: Abanyamakuru biyemeje gukora inkuru zitabiba urwango – read more
  • 19 December » Itangazo ryo guhinduza amazina – read more
  • 18 December » Rubavu: Hateguwe imurikagurisha rizanagurishirizwamo imodoka – read more

Musanze-Rwaza: Babeshywe Shisha Kibondo n’abayobozi b’inzego z’ibanze

Thursday 12 January 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Rwaza, Akagari ka Nturo mu karere ka Musanze bavuga ko baheruka biyandika ku ma lisite y’abazafata ifu y’inyunganiramirire izwi nka Shisha Kibondo ngo ariko amaso yaheze mu kirere.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge wa Rwaza binubira uburyo

Ni ababyeyi bari mu kiciro cya mbere n’icya Kabiri cy’Ubudehe bavuga ko bamaze igihe kirekire biyandikishije ku rutonde rw’abazafata iyi nyunganiramirire ariko kugeza ubu ntayo barahabwa.

Umwe mu babyeyi bo mu mudugudu wa Rugogwe, mu kagari ka Nturo wabwiye Mamaurwagasabo uko ikibazo giteye.

Yagize ati: "Shisha Kibondo ntayo tuzi rwose hano muri aka kagari kacu, hari igihe twagiye kwiyandikisha ku kigo nderabuzima cya Nyakinama ngo bazayiduha icyo gihe nari ntwite inda y’amezi 2, ubu narinze kubyara ntanyunganiramirire nzi."

Undi mubyeyi nawe yagize ati: "Nta nyunganira mirire turahabwa kandi usanga dufite abana bari mu mirire mibi tukaba dusaba ko bajya baduha iyo fu natwe ikatugeraho kuko leta yacu iba yayitanze; sinzi uburyo babigenza kugira ngo ihabwe bamwe abandi ntibagereho."

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo maze umunyabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nturo Mukakanani Esperance, avuga ko Shisha Kibondo ihabwa abana bavuka ku babyeyi bari mu cyiciro cya mbere kandi bari mu mirire mibi, yashimangiye ko nta bana bafite muri aka Kagari bari mu mirire mibi usibye babiri bonyine.

Yagize ati: "Buriya hari amabwiriza agenderwaho mu mitangire ya Shisha Kibondo ihabwa abana bari mu cyiciro cya mbere kandi bari mu mirire mibi, twe rero nta bana dufite, n’ababoneka ko bari mu mirire mibi ntibari mu cyiciro cya mbere. Kugeza ubu abana tuzi dufite bari mu muhondo ni 2 gusa bavutse ari impanga babyarwa n’umubyeyi utishoboye, umukobwa wabyariye iwabo."

Leta y’u Rwanda ikomeje urugamba rwo guhangana n’imirire mibi mu bana ndetse akarere ka Musanze ni kamwe mu tuza imbere mu kugira abana benshi bagwingiye mu gihugu hose.

Mu bushakashatsi bwa gatandatu ku mibereho y’abaturage buzwi nka Rwanda Demographic and Health Survey (RDHS), bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), muri 2019-2020 bwerekanye ko mu ntara y’Amajyaruguru igwingira ry’abana rigeze kuri 41% rivuye kuri 39% muri 2014-2015, ku izamuka rya 2% mu gihe mu zindi Ntara ho iyi mibare yari yamanutse.

Akarere ka Musanze niko kaza ku isonga mu kugira abana bagwingiye cyane kuko bavuye kuri 37.8% muri 2015 bakagera kuri 45.4% muri 2020,

Burera yavuye kuri 42.9% igera kuri 41.6%, Gicumbi yavuye kuri 36.6% igera kuri 42.2%, Gakenke yavuye kuri 46% igera kuri 39.3% mu gihe Rulindo yavuye kuri 33.8% igera kuri 29.7% .

Ni ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko mu gihugu hose muri rusange igwingira ry’abana riri kuri 33% rivuye kuri 38% bivuze ko habayeho igabanyuka rya 5%, bihabanye cyane n’uko mu Ntara y’Amajyaruguru byari bimeze kuko ho mu Turere twa Musanze na Gicumbi ho imibare yazamutse nyamara utwo turere dukungahaye ku buhinzi n’ubworozi.

Ikibazo cy’igwingira gihangayikishije ubuyobozi bw’igihugu by’umwihariko ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru