Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Uherutse gukomeretswa n’imbogo arasaba kwishyurirwa ibitaro

Thursday 6 October 2022
    Yasomwe na

Habimana utuye mu karere ka Musanze, umurenge wa Nyange, mu Kagagari ka Ninda, umudugudu wa Kabara, aratabaza inzego zibishinzwe kumufasha kwishyura amafaranga y’ibitaro byamuvuye ubwo yakomeretswaga n’imbogo ikamukura amenyo.

Tariki 18 Nyakanga 2022 nibwo uyu mugabo uvuka mu muryango w’abantu bane yasagariwe n’imbogo zitorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga zimusanga ku burinzi bw’ibirayi agerageza kuzihunga ariki ziramukomeretsa zimukura urwasaya rw’amenyo.

Kuva ubwo yatangiye kwivuza ubushobozi buramushirana hitabazwa umubyeyi we nawe buramushirana, kugeza ubu agezemo ibitaro amafaranga arenga miliyoni ebyiri.

Umunyamakuru wa Mama u Rwagasabo yamusanze mu rugo iwe aho arwariye, mu kwiheba kwinshi avuga ko babayeho nabi kubera ko atagikora, urugo rwakennye rumuvuza bakaba babayeho nabi.

Yakomeje agira ati: "Ubu Papa wanjye amafaraga yamushyizeho niwe wamvuje kuva imbogo yankura amenyo, ndasaba ubufasha RDB (Urwego rw’igihugu rushinzwe Iterambere) ikamfasha njye n’umuryango wanjye, tubayeho nabi."

Akomeza avuga ko igihe cyose yamaze yivuriza mu bitaro bya Kigali (CHUK) nta bufasha na buke arahabwa, usibye kubwirwa ko azarihwa ingingo zangiritse.

Umugore wa Habimana yavuze ko bugarijwe n’imibereho mibi kuko umugabo we atagikora.

Uwineza Joseline yagize ati:" Yewe iyo hataba Se wagiye agurisha amatungo yari afite ngo amuvuze yari gupfa. Ibaze kujya Kigali nta bufasha ari wowe urimo kwishakamo ubushobozi, biragoye."

Umubyeyi wa Habimana imbogo yakuye urwasaya rw’amenyo, Rwamakuba Emmanuel mu gahinda kenshi yavuze ko amaze gukena kubera kuvuza umwana we.

Yagize ati: "Umuhungu wanjye Habimana kuva imbogo yamumugaza turi mu bukene; uziko maze gukoresha amafaranga agera muri miliyoni ebyiri (2000,000rwf), imitungo imaze kunshiraho, ninjye umuvuza, mbese narashobewe."

Akomeza avuga ko kuri ubu amadeni amaze kumubana menshi ndetse ngo intama ze zigera muri 4 yarazigurishije, agasaba ko umwana we yaafshwa agakomeza kuvurwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Ndayambaje Kalima Augustin avuga ko ikibazo cy’uyu muturage bakizi ndetse ngo bagomba kumukorera ubuvugizi kugira ngo ikigo gishinzwe gukurikirana ibyo bibazo kizamufashe.

Yagize ati: "Icyo dukora ni ukumukorera ubuvugizi, gusa hari ikigo gishinzwe kwishyura abaturage bahuye n’ibibazo nk’ibyo kandi nibyo bakoresheje mu kwivuza barabyishyurwa."

Gitifu akomeza avuga ko mu gihe bataragira icyo bahabwa muri iki gihe umurenge ugomba kuba urebye ubufasha bwihariye uha uyu mu ryango kugira ngo ubeho.

Akarere ka Musanze gakora kuri pariki y’ibirunga, imbogo zikomeje gutoroka pariki zikaza mu baturage aho ndetse bamwe zibahitana abandi zikabakomeretsa, bamwe muri bo niho bahera basaba kujya bahabwa ubufasha vuba kuko besnshi uwo zitishe zimusigira ubumuga bityo gukorera umuryango bigahagarara.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru