Ndayambaje Idrisa w’imyaka 23 yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka itanu ,kuri ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu Karere ka Musanze.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Gicurasi 2025 , Mu Mudugudu wa Gasanze, Akagari ka Cyabararika Umurenge wa Muhoza, aho bivugwa ko uyu mwana bari bamutumye ku muhanda hanyuma abaturage bakabona amubundamyeho aho ngo yanamusize umwana avirirana mu myanya y’ibanga.
Umubyeyi wari utumye ku isantere yagize ati: “Nari ntumye umwana kuri santere kungurirayo ibintu, ndategereza ndaheba dukomeje gushakisha tumusanga mu murima duhingamo itabi dusanga rero umusore witwa Ndayambaje amuryamye hejuru atubonye ariruka gusa yaje gufatwa ndifuza ubutabera.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco, wahamije aya makuru
Ati”Iyo nkuru twayimenye ko Ndayambaje Idrisa w’imyaka 23, yasambanyije umwana w’umukobwa ufite imyaka 5, Kuri ubu akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, umwana yajyanwe ku bitaro bya Ruhengeri, ubu ipererereza rirakomeje.”
SP Mwiseneza Jean Bosco avuga ko Polisi y’u Rwanda yashyize ingufu nyinshi mu guhashya abahohotera abana, Ndetse ngo ntabwo polisi izakomeza kwihanganira abakora ibi byaha.
Gusambanya umwana ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14) ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.