Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Musanze: Urujijo ku mushinga wo kubaka Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri waburiwe irengero

Friday 17 June 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Benshi bakomeje kwibaza irengero ry’umushinga wo kubaka Ibitaro by’Ikitegererezo bya Ruhengeri umaze hafi imyaka irindwi bivugwa, ariko abagana ibi bitaro bavuga ko batabona serivisi uko bikwiye kubera ubuto bwabyo.

Ni kenshi hagiye humvikana bamwe mu bayobozi b’akarere ka Musanze bakomoza ku mushinga wo kubaka ibi bitaro, imyaka igahita indi igataha, ariko kuri ubu uwavuga ko uyu mushinga wadindiye ntiyaba abeshye nkuko bamwe mu baturage bavuga ko barambiwe ndetse amaso yabo yaheze mu kirere.

Ibitaro bikuru bya Ruhengeri bimaze imyaka irenga 80, kandi bikaba bishaje ku buryo bugaragara bijyanye n’uburyo byakira abarwayi benshi dore ko byari byavuzwe ko hazubakwa ibitaro
by’icyitegererezo (Referral Hospital). Bari bavuze ko inzego zirimo Minisiteri y’Ubuzima, Intara n’Akarere bibarizwamo ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bazagira uruhare mu iyubakwa ry’ibyo bitaro.

Bamwe mu baturage baganiriye na mamaurwagasabo bakomeje kwinubira kutagira ibitaro bigezweho mu gihe bahamya ko igihe byavugiwe byagakwiye kuba byaruzuye.

Sentore Juvenal agira ati, "Ibi bitaro byacu bya Ruhengeri birashaje cyane rwose, ku buryo natwe nk’abaturage n’iyo tugiye kwivuza biba biduteye ubwoba, bigatuma hari serivisi zimwe na zimwe tujyamo twikandagira, kubera gutinya kuba twagwirwa n’inyubako. Uzagere nko muri serivisi ya medicine interne, pediatrie, maternite n’ahandi, hose ubona hashaje, yewe banagerageza gusanasana basiga akarangi ku nkuta na za plafond, ariko bikanga bikaba ay’ubusa, bitewe n’ukuntu inyubako zimaze imyaka n’imyaka biteye isoni."

Muhire Gilbert nawe yagize ati, "Urabona n’ubwiherero bw’ibitaro bwarashaje cyane busa n’ubwenda guhirima kubera ukuntu bwubatswe mu gihe cyo hambere. Ibitaro rwose birashaje bikabije ndetse kuva muri za 2014, ba Minisitiri b’ubuzima babayeho, ba Guverineri b’Amajyaruguru n’abagiye bayobora aka Karere uko basimburanaga, bose babaga batwizeza ko ibi bitaro bigiye kubakwa, ariko na n’ubu twarategereje turaheba, ntakirakorwa ahubwo bizagwira abarwayi."

Usibye no kuba ibi bitaro bishaje ndetse ari bito ugereranyije n’umubare w’abantu byakira umunsi ku munsi, bishobora kwakira abasaga ibihumbi bitanu (5,000) buri kwezi, baba baturutse mu turere tugize intara y’amajyaruguru ndetse n’uduhanye imbibi na Musanze Nyabihu na Burera.

Umuyobozi w’ibitaro, Dr Muhire Philibert mu mwaka wa 2019 yari yabwiye itangazamakuru ko bizatangira kubakwa mu kwezi kwa Gatatu k’umwaka wa 2020 gusa byaje gukomwa mu nkokora na Covid-19.

Iki ni kimwe mu kibazo Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier, aherutse kugaragaza nk’ibikiri ingutu mubyo Akarere kagihanganye nabyo mu kubikemura, ku buryo hakenewe imbaraga n’ubwunganizi bwo ku rwego rwisumbuyeho kugira ngo bikorwe.

Maya Ramuli Janvier yagize ati "Ni imishinga isaba ingengo y’imari y’amafaranga menshi cyane n’Akarere ubwako katabasha kwigondera mu ngengo y’imari yako ya buri mwaka, ni ibibazo n’ubuyobozi mu nzego nkuru zirimo na za Minisiteri zibifite mu nshingano zisanzwe zizi, ariko twifuza ko bongera ikibatsi mu kubishakira umuti ubangutse, kugira ngo iyo mishinga tuyivane mu nzira".

Mu biganiro byo gusuzumira hamwe aho imigambi igeze yo guteza imbere Akarere n’abagatuye muri rusange igeze, biheruka kubera mu Karere ka Musanze mu mpera zo mu kwezi kwa Werurwe 2022, icyo gihe byari byitabiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen. Albert Murasira, imboni y’AKarere ka Musanze yasabye abayobozi n’abafatanyabikorwa ko mu bukangurambaga bakora, bw’ibyo basezeranya abaturage kubakorera, bwajya buherekezwa n’ibikorwa bifatika kandi bigaragara.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru