Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Musanze: Uwamahoro nyuma yo gukira COVID-19 aragira inama urubyiruko yo kutadohoka ku ngamba

Thursday 23 December 2021
    Yasomwe na

Yanditswe na Alice Umugiraneza

Uwamahora Francine ukora ubucuruzi buciriritse, avuga ko yakize covid19 arashishikariza urubyiruko kutirara kuko covid19 itarobanura yaba uri muto cyangwa ukuze, avuga ko igishoboka ari uguhuza imbaraga mu kwirinda.

Uyu mugore ukiri muto atuye mu karere ka Musanze, umurenge wa Musanze, akagali ka cyabagarura, mu buhamya bwe yabwiye umunyamakuru ko kujya kwipimisha kuri we byabaye itegeko kuko nawe ibya covid-19 atabyumvaga.

Yagize ati "Njyewe nafashwe ndwaye ibicurane n’inkorora nyuma nza no gusarara, ngafungana umuhogo ariko nkayoberwa icyo ndwaye.

Sinigeze ntekereza kujya kwipimisha ariko kubera aho nkorera kujya kwipimisha byabaye itegeko nibwo nagiye kwipimisha babwira ko bansanzemo virusi itera covid19."

Akomeza avuga ko akimara kumva ko arwaye COVID-19 yatangiye kwibaza uko azabaho kuko asanzwe arya ari uko avuye gushakisha.

Ati "Natekereje uko ngiye kwicara murugo biranshanga. Bangiriye Inama y’uko ndibwitware, ngeze mu rugo kugira ngo ntanduza n’abandi ariko babwirako nyuma y’iminsi 10 bitewe nuko nzaba ndikwiyumva nzasubira kwa muganga."

Uwamahoro avuga uko abo babana mu rugo ndetse n’abaturanyi batangiye kumufa ukundi mu gihe yari arwaye covid19.

Yagize ati "Abaturanyi banjye bampaye akato, n’abo twagenderanaga nta numwe wagarutse kundeba; umugabo wanjye nawe ubwo ntitwongeye kwegerana kuko yahise afata icyumba cye, ibindi byose najyaga mbyihereza."

Kuva ubwo Uwamahoro yatangije kubara igihombo mu byo yakoraga.

Ati "Mu burwayi bwanjye nahombye byinshi nanjye ntazi uko bingana, kuko nkanjye ndi umucuruzi ucurirutse, ncuruza imbuto; mba nashoye ibihumbi makumyabiri (20,000frw) ariko nagarutse mu kazi narayamaze, twariye igishoro nkajya mfata n’amadeni n’umugabo agashakisha.

Nyuma y’iminsi bampaye nasubiye kwipimisha babwira ko nakize ndishima kugeza ubu ndi amahoro."

Uwamahoro Francine akomeza agira Inama urubyiruko muri rusange ko kwirinda biruta kwivuza.

Ati "Iyo uri urubyiruko uba ufite ibyiyumviro byawe ariko icyo nababwira ni uguhindura imyitwarire no kubahiriza amabwiriza, kuko ibyo batubwira ntabwo ari siyasa, covid19 irahari ntabanga. Nanjye ntarandura numvaga ari nk’inkuru."

Abajyanama b’ubuzima bo mu mudugudu Uwamahoro atuyemo bavuga ko icyabafashije mu guhangana n’icyorezo covid19 ari imikoranire myiza n’ikigonderabuzima cya Muhoza.

Mukazigama Jeanette, ni umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa Ruvumu yagize ati "Icyadufashije ni ukwigisha abaturage ingamba zo kwirinda covid19; nko kureka ingendo zitafite gahunda, guhana intera, kwambara agapfukamunwa neza ndetse no gukaraba intoki kenshi. Iyo habaga habonetse umurwayi bahitaga baduha ubutumwa bugufi kuri telefoni bigatuma umurwayi tumwitaho kuko twamusuraga kenshi, cyane ko n’imiti twayibashyiraga iwabo mu ngo."

Umudugudu wa Ruvumo ni umudugudu usa n’urimo gutera imbere, abarwaye covid19 bagaragayemo kugeza ubu ni 5.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru