Wednesday . 22 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

NYABIHU: Abakorera Vision Up Company Ltd bararira ayo kwarika nyuma y’amezi 4 badahembwa

Tuesday 12 April 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu bakozi ba Vision up company Ltd ikora ibijyanye n’isuku mu muhanda wa Rwankeri-Gatovu bararira ayo kwarika nyuma yamezi 4 badakora ku mushahara, none iwabo mu rugo inzara n’amadeni biravuza ubuhuha.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu mirenge ya Kintobo na Mukamira, Ku muhanda uturuka Rwankeri ukagera Gatovu basanzwe bakoreramo ibijyanye n’isuku.

Nkamiyabanga Perusi ni umwe muri abo bakozi twasanze bakora isuku mu muhanda, yagize ati "Twishwe n’inzara, tumaze amezi 4 tudahembwa, duheruka guhembwa umwaka ushize wa 2021 mu kwezi kwa 12 kandi dufite abana biga bakeneye amafaranga y’ishuri. Turifuza rwose ko bajya baduhembera ku gihe kuko turashonje. Umuyobozi wacu ntabwo tujya tumubona usibye udukuriye (Gapita ) ni we ukunze kutugeraho."

Elida Nyirankusi nawe yemeye kuganira n’umunyamakuru, n’agahinda kenshi yagize ati "Ubu tumeze nabi, duheruka dukora inama n’abayobozi bari baturutse i Kigali ubwo bari barimo kuduhemba, batubwira ko tuzajya duhemberwa ku gihe none dore amezi ari kugera muri 4 nta mafaranga kandi dufite amadeni menshi; aho twagiye twikopesha. Barebe uko batugenza, turiho nabi ntabyo kurya tugira kandi urabona twakomeje kwihangana, ubu noneho tumerewe nabi."

Umunyana Solange ni umwe mu bayobozi ba Vision up Company Ltd, yavuze ko iki kibazo bakizi kandi nabo ubwabo batarahembwa bakaba basaba abakozi gukomeza kwihangana.

Yagize ati "Nibyo Koko abakozi bacu ba company ntabwo barahembwa kandi natwe ni uko, ntituramenya ikibazo cyabayemo, turacyategereje gusa turabizeza ko mu minsi mike bizaba byakemutse kuko raporo twamaze kuzohereza."

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga kuri iki kibazo cy’aba baturage maze umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette atubwira ko ari mu nama kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.

Iyi kompanyi ya VUC Ltd ikora ibijyanye n’isuku no gusibura imigende yangijwe n’inkangu iba yamanukiye mu muhanda ndetse no gukubura kugira ngo hagire isura nziza. Imaze hafi amezi arenga atandatu ikora ibijyanye n’isuku muri uyu muhanda wa Rwankeri-Gatovu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru