Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Ndikuriyo wa CNDD-FDD yagaragaye ahoberana na Perezida Ndayishimiye nyuma yo kuva mu bitaro

Friday 28 February 2025
    Yasomwe na

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bw’u Burundi, Révérien Ndikuriyo, yagaragara mu ruhame nyuma y’iminsi myinshi arembeye mu mahanga kugeza ubwo yaguye no muri koma.

Ajya kurwara, Ndikuriyo yafashwe n’uburwayi nyuma yo kwitabira Inteko Rusange y’ishyaka CCM muri Tanzania tariki ya 19 Mutarama 2025, yatorewemo Perezida Samia Suluhu Hassan nk’umukandida uzarihagararira mu matora.

Icyo gihe byavuzwe ko Ndikuriyo “wari muri coma”, yajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Nairobi muri Kenya, biranga, yoherezwa ku mugabane wa Asia.

Mu masengesho ya CNDD-FDD yabaye tariki ya 25 Mutarama 2025, Perezida Evariste Ndayishimiye yemeje ko Ndikuriyo arwaye kandi ko akomeje kumusengera kugira ngo akire.

Ndayishimiye usanzwe ari Umuyobozi w’Urwego rw’Inararibonye rw’iri shyaka, yagize ati “Satani ari gukora ibishoboka byose kugira ngo atuvangire kubera ko Umunyamabanga Mukuru ararwaye. Ndasaba abagumyabanga bose gukomeza kumusengera.”

Nyuma y’amezi abiri atagaragara mu ruhame, Ndikuriyo yagaragaye mu masengesho ya CNDD-FDD asoza ukwezi kwa Gashyantare 2025 kuri uyu wa Kane, ari kumwe n’umugore we n’abayobozi barimo Ndayishimiye.

Ndikuriyo kandi ni we watangije iri sengesho, ashima abanyamuryango ba CNDD-FDD n’Abarundi muri rusange kuba batarahaye agaciro amagambo abaca intege, bakumvira abayobozi babo.

Yabashimiye kandi imyitwarire bafite mu gihe bitegura amatora rusange ateganyijwe muri Kamena 2025, ati “Bagumyabanga, imyitwarire yanyu irashimishije. Murabizi mu bihe by’amatora haba guterana amagambo, haba kwinubirana. Ubu ni urugendo rusanzwe.”

Ndikuriyo yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD muri Mutarama 2021. Ni umwe mu bafite ijambo rikomeye muri politiki y’u Burundi.

Isooko: Igihe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru