MUTUNGIREHE SAMUEL
Nyirasafari Vestine ni umubyeyi w’abana babiri ucumbitse mu murenge wa Kibungo akagari ka Karenge mu mudugudu wa Musamvu, avuga ko ubusanzwe ubuzima bwo kubaho bumugoye ariko kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda by’umwihariko bigeze muri "Guma mu Rugo" umwana we yahuye n’ikibazo mu mikurire, ntiyiyongera, kugeza n’ubu bitewe no kubura aho akura ubushobozi bwo kugura ibigize indyo yuzuye.
Ikinyamakuru MamaUrwagasabo cyasuye uyu mubyeyi aho tuye mu nkengero z’Umujyi wa Ngoma, atangaza ko kuva corona yagera mu Rwanda ubuzima bwatangiye kumurushya, n’ubu kandi kubona icyo kurya biba bitoroshye, na cyane ko umugabo we yaje guhura n’ikibazo cyo gufungwa bikaba ngombwa ko imvune ziyongera mu gushaka ikimutunga.
Nyirasafari afite umwana w’umuhungu w’imyaka ibiri ukiri ku ibere, undi yamwohereje iwabo. Mbere ya corona yabashaga kumuhahira akabona n’amafaranga make yizigamira mu bimina ariko byageze muri Gumamu Rugo abura ubushobozi bwose n’aho ajya guhingira abandi, bizwi nko guca inshuro, bituma n’umwana adakura neza.
Ati “Umwana ibiro byaragabanutse kuko hari ukuntu nabyukga nkagenda, nava gupagasa nkabanza nkamugurira imineke akabanza akarya mbere yo guteka, ibyo ntibyongeye kuboneka. Natekaga agatoki cyangwa agaceri nkamushyiriraho n’utuboga, ibyo nabyo sinongeye kubibona, ubu ni ukumuha nibura ibijumba iyo navuye kubipagasa kandi umwana ntabwo aba abishaka.
Mbere ya Corona umwana nta kibazo cyo guta ibiro yari afite, keretse Guma mu Rugo irangiye nibwo nasanze ibiro yari afite ari byo agifite kandi hashize amezi abiri, mpita mbona ko nya kiri kwiyongeraho kubera iyo Corona. ”
Uyu mubyeyi avuga ko aba mu kiciro cya mbere cy’ubudehe ariko mu gihe cya Guma mu Rugo ntiyigeze afata ifu igenerwa abana itangwa buri kwezi ahanini kubera kubura umwanya wo kujya kuyizana yagiye gushaka ibyo kurya.
Bitewe no kubura akazi ko gutuma abona ibyo kurya bya buri munsi, Nyirasafari avuga ko kuva muri Guma mu Rugo yatumye atongera kubona akazi kuko abakamuhaga nabo bamwe bataye akazi abandi bakaba bakikorera cyangwa bagakoresha abana babo cyane ko ari mu gihe abanyeshuri bakiri mu biruhuko.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Kirenga Providence, yabwiye MamaUrwagasabo ko muri Guma mu Rugo na mbere yaho hasanzwe hariho gahunda zita ku mirire y’abana kandi nubwo guhura kw’ababyeyi byagezeho bigahagarara amasomo ababyeyi bafashe muri gahunda y’igikoni cy’umudugudu ari yo bifashishije mu kwita ku bana n’umuryango muri rusange.
Ati “Gahunda ihoraho ku kwita ku bana bari munsi y’imyaka itanu ni uko ababyeyi bigishwa uko bategura indyo yuzuye, binyuzemu bikoni by’umudugudu; birumvikana igihe cya Guma mu Rugo ntabwo ibikoni byakoze ahubwo ababyeyi amasomo bari barakuye mu gikoni cy’umudugudu ni yo bagiye gukoresha bita ku bana babo.
Ubusanzwe ababyeyi bafi mu kicuro cya mbere cy’ubudehe muri gahunda yo kwita ku mirire y’abana babo bahabwa ifu ya Shisha Kibondo buri kwezi ariko iyo gahunda ikagera no ku bo mu kiciro cya kabiri bo mu turere 13 twagaragaye ko dukennye kurusha utundi mu gihugu.
















