Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ngoma: Ubuyobozi bw’akarere burashyirwa mu majwi guhombya abacuruzi

Monday 13 January 2025
    Yasomwe na

Hari abacuruzi bo mu isoko riri mu Mujyi wa Kibungo uherereye mu Karere ka Ngoma, bataka ibihombo baterwa n’imikorere idahwitse y’ubuyobozi bw’akarere ari nabwo burifite mu nshingano.

Abacururiza muri izi nzu z’isoko babwiye IGIHE ko bahura n’ibihombo biterwa no kuva kwazo ndetse n’ibindi bibazo bigendanye no kuba zishaje.

Iyo uryinjiyemo usanga hari zimwe mu nzu zisa nabi, izindi zararobotse amasima.

Uwamahoro Usher ucururiza muri iri soko yavuze ko inzu bakoreramo ziva, sima zikaba zarashaje kandi n’amarange akaba ari aya kera ku buryo bituma bakorera ahantu hari umwanda mwinshi.

Yavuze ko kandi banafite ikibazo cy’umuriro ushiramo hagashira iminsi ibiri batari bagurirwa undi kuko ngo ugurwa n’ubuyobozi bw’Akarere.

Furaha Venantie we yavuze ko benshi bakorera muri izi nzu bazijyamo zarangiritse bikaba ngombwa ko bazisanira, bagasiga amarange ndetse bakanasana ibyangiritse byose ariko ngo akarere ntikabasubize amafaranga baba bakoresheje.

Ati “Twifuza ko bajya badusubiza ayo mafaranga yacu tuba twakoresheje. Ku bijyanye no kuba inzu ziva rero, zirava cyane cyane nk’ubu njye nometsemo ibintu bihafata, abayobozi baje kuhareba batubwira ko bazahadukorera ariko ntabwo baraza. Ni ibintu biduhombya kuko iyo amazi aviriye imyenda yacu ijyamo ibizinga tugahomba.”

Kwihangana Promesse we yagize ati “Hano harava cyane ku buryo amazi ateza ibibazo ku bicuruzwa, twagerageje kwisanira ariko si ibintu birambye. Urumva niba inzu iva amazi akaba yakwinjira mu muceri cyangwa mu kawunga biguteza igihombo, iyo umuriro ubuze iyo minsi ibiri ku mugoroba nta bakiliya tubona kandi binongera abajura. Turasaba ubuyobozi kudukemurira ibi bibazo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yabwiye IGIHE ko ibibazo byose biri muri iri soko babizi ndetse banashyizeho itsinda ribisesengura, avuga ko bakiri gushaka ingengo y’imari kugira ngo babikemure.

Yagize ati “Isoko ryacu ni irya kera rimaze igihe tugenda turisana sana n’ubu tugiye kongera kurisana. Turimo no gushaka igisubizo kirambye cyo kuba twariha abikorera bakaba barikora mu buryo abandi bo mu turere twa Muhanga, Musanze n’ahandi bagiye bakora amasoko yaho, ni umushinga ukiri gutekerezwaho. Abari kurikoreramo rero twababwira ko turi gushaka ingengo y’imari yo kubaterera iryo range, gusana ahava n’ibindi.”

Visi Meya Mapambano yavuze ko hari abakozi b’Akarere basuye iri soko banamenya ibibazo byose biririmo. Yijeje abarikoreramo ko mu minsi mike bizakemurwa.

Ku bijyanye n’ikibazo cy’umuriro yavuze ko bagiye gukorana na komite y’isoko ku buryo uzajya ugurwa undi urimo utari washiramo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru