Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abahisi n’abagenzi bategera muri Gara ya Kabaya baravuga banyagirirwa muri gare iyo imvura iguye bateze imodoka, bakifuza ko yakubakwa neza.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri iyo Gale iherereye mu karere ka Ngorerero aho urebesheje amaso ubona ko isa n’ishaje cyane ndetse ku buryo ushakisha ahantu wakugama imvura ukahabura.
Umwe muri aba bagenzi twasanze muri iyi gare ya Kabaya witwa Mutuyimana Jean de Dieu yagize ati: "Turifuza ko akarere kagira icyo gakora kuri iyi gare ya Kabaya kuko urabona ko iyo imvura iguye utabona aho wugama, batwubakiye utuzu two kugamamo ndetse bakayagura urabona ko byaba ari byiza."
Uwamahoro Vestine yagize ati: "Nibadushakire gare yisanzuye abagenzi bajye babona aho bugama imvura kandi n’imodoka zihurira muri iyi gare zijye zibona aho ziparika zitabangamiwe kandi natwe abagenzi twajye dutegera muri gare isobanutse."
Aba baturage bakomeza bavuga ko gare aho yari iri nubundi hari mukajagari bakaba barayishyize hano mu buryo bwo kwirwana ariko bakaba bavuga ko akarere ka Ngorerero katereye gati mu ryinyo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngorerero wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwihoreye Patrick yavuze ko bakomeje gukorana n’abikorera bo muri aka karere kugira ngo hazubakwe Gare ya Kabaya ijyanye n’igihe.
Yagize ati: "Iyi gare tuyifite muri gahunda; dukomeje gukorana n’abikorera bibumbiye muri PSF kugira ngo iyi gare ya Kabaya izubakwe mu buryo bugezweho kandi bizakorwa mu minsi ya vuba, turabizeza ko izubakwa mu minsi mike."
Ku ruhande rw’abikorera nabo bemeza ko iyi gare ishaje koko, itajyanye n’igihe ariko bakomeje kugirana ibiganiro n’akarere kugira ngo izubakwe neza mu buryo bugezweho.
Usibye kuba Gare ya kabaye ishaje iyo imvura iguye itwarwa n’isuri iza ikayitembana ari naho abaturage bahera basaba ko yakubakwa ikajyana n’igihe.