Hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero bavuga bakoreye kompanyi yitwa KK Energy yari yarahawe isoko n’indi kompanyi yitwa Sagelec mu gukwirikiza amashanyarazi muri aka karere ariko umwaka urashyize batishyurwa, batagira n’uwo kubaza.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa MAMAURWAGASABO TV ubwo yageraga mu bice batuyemo, basaba ko bakwishyurwa amafaranga yabo akabakaba miliyoni eshanu (5).
Sibomana Pierre ni umwe muri aba baturage, yavuze ko bamaze igihe kingana n’umwaka bishyuza ariko ngo amaso yaheze mu kirere.
Yagize ati: "Twakoreye Company yitwa KK Energy mu gukwirakwiza amashanyarazi baratwambura, twakoraga twaraturutse hirya no hino, uhagarariye iyi company yadukoresheje witwa Gilbert yanze kutwishyura’’
Uyu muturage yakomeje agira ati: ”Iki kibazo twakigejeje ku nzego nyinshi muri Ngororero, RIB n’ubuyobozi bw’Akarere barabizi, twaravunitse bamwe turakomereka tukirwanaho ubwacu, turasaba ko batwishyura amafaranga twavunikiye”
Undi muturage witwa Didacienne yagize: ”Twatangiye kwishyuza mu kwezi kwa Werurwe muri 2024, imiryango yacu ntizi niba twarakoze kuko ntacyo twacyuye, urebye uburyo twateruraga amapoto n’insinga bamwe tugakomereka, twandikiye ubuyobozi bw’Akarere ntibwagira icyo bubikoraho, turatakamba ko batwishyura”
Kamana Nkusi Gilbert uhagarariye kampani ya KK Energy yabwiye Mamaurwagasabo TV ko babereyemo umwenda aba baturage ndetse ngo bafitanye amasezerano. Cyokoze ngo hari ibyo bataranoza kugira bazishyure aba baturage.
Atı: ”Nibyo koko aba baturage twarabakoresheje kandi dufitanye amasezerano nta gikuba kiracika ku buryo babigira ibintu birebire, kuko tubarimo amafaranga atari menshi, nta nubwo agera kuri miliyoni 2. Turimo kuvugana na Kompanyi yitwa Sugelec kuko natwe niyo yaduhaye akazi ubwo Inspection y’ibyakozwe nirangira aba baturage bazishyurwa.”
Kuri iki kibazo twavugishije Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwihoreye Patrick atubwira ko ayoboye inama kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru ntacyo yari yakadutangarije.
Mu bindi aba baturage bavuga ngo nuko hari bagenzi babo bagiye bahurira n’ibibazo mu kazı birimo gukomereka, ariko ngo iyi kompanyi ya KK energy ntabwo yigeze ibitaho, bagiye birwanaho bakivuza ku giti cyabo akaba ariho bahera basaba ko bishyurwa.
Imvune bagirira muri aka kazi barazimenyera, bakomereka bakirwanaho bakagerekaho no gutonda kwishyurwa
Inkuru ya Jean Claude Ndayambaje