Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ngororero: Bafite amapoto n’insinga bya baringa, bari mu icuraburindi

Saturday 17 February 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero, mu murenge wa Matyazo baravuga ko baheze mu icuraburindi nyamara bafite amapoto n’insinga ku nzu zabo.

Umuntu ashobora kugera muri santere ya Rubagabaga akabona amapoto akibwira ko bacana nyamara nta muriro urimo, nibyo bo bita baringa.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge, mu mudugudu wa Kaseke ho mu kagari ka Binana, binubira uburyo bakomeje gusigara inyuma mu iterambere.

Umwe muri aba baturage witwa Habimana Jean Piere yagize ati: "Turi mu bwigunge hano iwacu, twarumiwe. Aya mapoto ureba hano ni baringa, ni abazungu bari barayazanye bakoraga ku rugomero rwa Bihongora, twaheze mu icuraburindi ntitwumva radio, gucajinga telefone reka shwi, tujya kwiyogoshesha muri Vunga ya Nyabihu tuvuye hano tugatega kugenda no kugaruka, muzatuvuganire natwe baduhe umuriro."

Undi muturage yagize ati: " Twumva abandi iterambere ryarabagezeho ariko twebwe hano muri Matyazo turacyacana buji, ututodowa, n’ibishishimuzo, ubu hano twakabaye dufite amasaro yogosha, dufite insyi zibeta ariko dukora urugendo tukajya muri Nyabihu dukoresheje nk’amasaha abiri, turifuza ko mudusabira Perezida wa Repubulika umuriro natwe tukajya dukanda ku gikuta."

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Uwihoreye Patrick yavuze ko barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bazacanire uduce tutarageramo amashanyarazi.

Yagize ati: "Amashanyarazi arimo kugenda ahakwirakwizwa mu mihigo y’iki gihembwe, hariya hari umushinga urimo kuhakorwa, ubwo ku bufatanye n’umushinga wa Vunga Corridor dukorana na Rwanda Water Board tuzayageza mu midugudu yo muri matyazo atarageramo."

Umurenge wa Matyazo ni umwe mu mirenge 13 igize akarere ka Ngororero, iyo uwugezemo usanga nta bikorwa remezo birabasha kuhagera bihagije, basa n’aho bakiri mu bwigunge.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru