Bamwe mu baturage bo mu murenge wa kabaya ,Akarere ka Ngororero baravuga ko banyuzwe n’imigabo n’imigambi y’umukandida watanzwe n’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Green Party) kugira ngo arihagararire mu matora y’umukuru w’Igihugu azaba akomatanyije n’ayabadepite ateganyijwe taliki ya 15 Nyakanga 2024.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2024 nibwo kandida Perezida wa Green party, Hon Dr Frank Habineza n’abakandida Depite b’ishyaka bakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Ngororero, Intara y’iburengerazuba aho Abarwanashyaka babwiwe ko nibatora iri shyaka hari byinshi bizahinduka muri aka karere.
Bamwe mu baganiye na Mamaurwagasabo.rw bavuze ko biteguye kuzatora neza umukandida wabo ariko bagasaba ko ibyo yababwiye kuzakora yazabishyira mu bikorwa.
Dusabimana Clarisse wo mu murenge wa Kabaya yagize ati: "Twaje hano kumva imigabo n’imigambi y’umukandida wacu, hari ibyo bari batubwiye kuzakora mu mwaka wa 2017 bimwe byarakoze; ubu abana bacu barira ku ishuri, twivuza neza kuri mituweri, gusa mu bindi twasaba bazadukoreraho n’ubuvugizi ku muhanda wa Ngororero-Nyabihu utuma tudahahirana neza."
Undi muturage witwa Ntezimana Evariste yagize ati: "Hari ibyo batubwiye byo kuzatugabanyiriza umusoro ku bicuruzwa twumva ari byiza cyane, ariko hari igihe babivuga gutya ntibazabikore kandi baraje batubeshya badusaba amajwi, icyo twifuza kuri uyu mukandida Dr Frank Habineza nukuzatugezaho ibikorwa remezo, birimo amazi meza hano muri Ngororero, dufite icyo kibazo. Ikindi twamusaba nukuzadukorera umuhanda uhuza Ngororero na Nyabihu, kuko bidusaba kubanza kuzenguruka."
Umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya Green Party Hon. Ntezimana Jean Claude yibukuje abaturage ba Ngororero amavu n’amavuko y’ishyaka Green Party ndetse ababwira ibyo bari babemereye muri 2017.
Yavuze ko byinshi muri byo byakozwe harimo n’icyogajuru cyo mu kirere cyashyizweho kandi gikora.
Yagize ati: "Ibyo twiyemeje gukora muri 2017 byinshi twarabikoze ku kigero cya 70%, twavuze icyogajuru abantu baraduseka ariko ubu ibyogajuru birenze kimwe, twakoreye ubuvugizi ikibazo kijyanye no kugaburira abana ku ishuri byarakunze, n’ibindi byose nimutora ku nyoni ya Kagoma bizakunda ntakabuza."
Umukandida Perezida w’ishyaka rya Green Party Frank Habineza yavuze ko ashimishwa cyane no kuba ibyo bari bemereye kugeza ku baturage bagerageje kubigeraho ngo nubwo bitaragerwaho 100%.
Yagize ati: "Ishyaka Green Party ntabwo tubeshya, ibyo twiyemeje gukora byarakozwe nubwo bitagezweho 100%. Ubu rero nimudutora hari byinshi tuzakora harimo kugabanya Umusoro ku nyungu, TVA. Muri gahunda yacu yo guteza imbere imyuga tuzubaka ishuri ry’imyuga muri buri murenge ajyanye nibyo mukora, tuzagabanya n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko aho tuzubaka ikigo cy’igihugu gihuza abashaka akazi no kugatanga. Ikindi tuzubaka uruganda rutunganya ibikomoka aho iwanyu."
Yakomeje agira ati: "Tuzakora kandi ibishoboka byose kugira ngo inguzanyo zo muri banki zijye zitangwa ku rwego rwo hasi kugira ngo abaturage babashe kuzifata bakore buzinesi.
Twazirikanye abasirikari n’abapolisi birakunda ariko n’abaganga nabo turabazirikana kubera ko Habineza abifuriza ineza ibintu bikaba ’wane!’ Mu myaka yashyize twagiye Nyabihu tuvuga ko tuzashyiraho icyogajuru gicunga umutekano, byarakoze kandi n’ibindi bizaza, tuzateza imbere inzego z’umutekano kugira ngo baturindire umutekano, ariko natwe abaturage dukwiye kwirindira umutekano."
Dr Frank Habineza yongeye kwibutsa abaturage ba Ngororero ko bakwiye kunga ubumwe bakirinda icyasubiza igihugu inyuma, akaba ariyo mpamvu asaba abaturage kwirinda amacakubiri ahubwo bagasenyera umugozi umwe.
Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandinda w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Green Party bizakomereza mu karere ka Huye tariki ya 30 Kamena 2024.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje






















