Bamwe mu baturage batishoboye bo mu karere ka Ngororero, mu mirenge ya Matyazo na Ngororero baravuga ko bakibanza gusabwa ikiziriko n’abayobozi mu nzego z’ibanze mbere yo guhabwa inka yo muri gahunda ya Girinka.
Ababibwiye munyamakuru wa mamaurwagasabo ni abo yasanze mu murenge wa Ngororero, aho batunga agatoki abayobozi mu nzego z’ibanze kubakandamiza mu guhabwa girinka ngo kuko babanza kubasaba amafaranga yiswe ikiziriko, utayafite ntashyirwe ku rutonde rw’abagomba guhabwa inka.
Uyu yavuze ko yitwa Epimaque yagize ati, :"Hano iwacu ikiziriko kiracyakora, kandi burya bipfira ku nda nini, bagiye baza bajonjora bareba imiryango bakakwandika ubanje kugira icyo utanga, rwose birazwi hano iyo udatanze ikiziriko girinka ntabwo bayiguha, bagukura kuri liste, keretse iyo wiyushye akuye ugashaka n’ibihumbi 20.000rwf cyangwa 50.000rwf uhahereza mudugudu na Gitifu w’Akagari."
Undi muturage wo mu Kagari ka Kaseke yagize ati: "Inka twemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika basigaye babanza kudusaba ikiguzi, hano ntiwahabwa girinka, bigusaba kubanza kugabira n’abayobozi mu nzego z’ibanze. Turasaba ubuvugizi ko mwadutabariza rwose tumerewe nabi, ubu se nkanjye ko mureba ko ndi mu manegeka ibyo bihumbi nabikura he byo gutanga kugira ngo mpabwe girinka? Dore banyimye n’amabati kubera ko nanze kugira icyo ntanga."
Bakomeza basaba ubuyobozi bwo hejuru ko bwamanuka bakabarenganura cyane ko bavuga ko atari muri girinka gusa bakwa amafaranga mbere yo guhabwa ibyo byagenewe, ahubwo ngo n’umuturage utishoboye wemerewe amabati 20 ahabwa 15 andi ntamenye irengero.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Bwana Nkusi Christophe yavuze ko nta muturage ugomba guhabwa serivisi yemerewe abanje gutanga ikiguzi, yaboneyeho gusaba abaturage kujya babatungira agatoki inzego zo hejuru.
Yagize ati: "Ibyo mu byukuri ntabwo byemewe ,umuturage iyo agenewe serivisi aba agomba kuyihabwa kandi ni uburenganzira bwe; guhabwa serivisi ntakiguzi kuko mu miyoborere myiza ntabwo byemewe. Umuturage uwari we wese wahura n’icyo kibazo hari serivisi agenewe umuyobozi wagira icyo amwaka nta mpamvu yo kukimuha ahubwo yadutungira agatoki tugakurikirana uwo muyobozi mu buryo bw’intangarugero kuko ibyo aba arimo gukora ntabwo byemwe rwose."
Gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu mwaka wa 2002, igamijwe ko buri Munyarwanda wese yorora inka mu rugo mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza ku badafite ubushobozi bwo kuyigurira.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje