Yanditswe na Alice Umugiraneza
Mu karere ka Ngororero mu murenge wa Muhanda ho mu kagari ka Bugarura hari imiryango y’Abasigajwe inyuma n’amateka yatujwe hamwe mu mudugudu wa Gitomvu, bavuga ko imyaka ibaye itanu nta muriro w’amashanyarazi bafite kandi insinga z’umuriro zibanyura hejuru, ziwujyana mu baturanyi babo, bakibaza icyo bazira ngo nabo bave mu mwijima w’ijoro.
Bamwe muri bo babwiye umunyamakuru wa Mamaurwagasabo ko kuba badahabwa umuriro w’amashyanyarazi kandi ingo baturanye ziwufiye bacanye babona ari ukutabiha agaciro kw’abayobozi, ni mu gihe iyo wubuye amaso ukareba hejuru y’inzu zabo ubona insinga zitwara umuriro w’amashanyarazi ariko akarere gahakana kivuye inyuma ko ziri hafi yabo.
Akarere gahakana kivuye inyuma ko nta muriro unyura hafi cyangwa hejuru y’izi nzu z’Abasigajwe inyuma n’amateka
Muhawenimana ni umwe mubasigajwe inyuma n’amateka yagize, ati "Meya yarawutwemereye ngo azawudushyiriramo, baraje baremesha inama tubasaba umuriro barawemera none amaso yaheze mu kirere, ni uguhora batubeshyabeshya."
Ntakaburimpamvu Jonasi nawe yagize ati "Twebwe nk’abasigajwe inyuma n’amateka kuba hashize igihe kingana gutya nta muriro dufite bakomeza kuturerega ni uko nta bushake babishyiramo. Twebwe tubona iyo babishaka uba warashyizwemo, ubwo rero ni ubushake buke."
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero butangaza ko ikibazo cy’abaturage bukizi, ariko bugahakana ko hari insinga z’amashanyarazi zibaca hejuru.
Uwihoreye Patrick ni umuyobozi wa karere wungirije ushinzwe ubukungu, yagize ati "Icyabanje gukorwa ni ukububakira tukabakura mu manegeka kuko ubu tumaze kwimura imiryango 22 twabatuje ku mudugu hamwe n’abandi; ikigiye gukurikiraho ni ugushyiramo umuriro kuko ni umushinga munini ku banyarwanda bose, ko 2024 bose bazaba bacaniwe, hanyuma nabo tukabagenera umuriro muri izo nzu bubakiwe."
Uwihoreye akomeza avuga ko kuvuga ko umuriro ubaca hejuru cyaba ari ikinyoma
Yagize ati "Harimo gukorwa umuyoboro mugari uzwi nka Hot Tansition, uri nko mu birometera 10 yaho batuye, ubwo rero ntabwo wavuga ko umuriro waba ubaca hejuru kuko mu karere turacyari hasi kuri 50%, urumva ko abaturage bakeneye umuriro ari benshi, ni umushinga mugari wo kugeza amashanyarazi kubaturage bose."
Uyu muyobozi avuga ko uwo muriro uri mu birometero 10 uvuye kuri izo nzu z’Abasigajwe inyuma n’amateka no mu mudugudu wa Gatomvu
Uyu mudugudu watujwemo abasigajwe inyuma n’amateka uherereye mu murenge wa Muhanda akagari ka Bugarura, ubarurwamo imiryango igera kuri 40.



















