Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more

Ngororero: Nyiratuza yabanje kwirukanka mu bapfumu atazi ko arwaje imirire mibi

Tuesday 17 May 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Kimwe mu bikunze kugarukwaho n’abayobozi ko imirire mibi ituruka ahanini ku bumenyi buke bw’ababyeyi badakoresha ibyo bafite ngo bagaburire abana indyo yuzuye, bishimangirwa n’umubyeyi witwa Nyiratuza Clemance utuye mu mudugudu wa Gitega, akagari ka Karambo mu Murenge wa Gatumba akarere ka Ngororero. Uyu mubyeyi avuga ko yabanje guta umwanya ajya mu bapfumu ngo arebe ko bamurogeye umwana wari utangiye gucurama imisatsi no kweruruka ataramenya ko arwaje imirire mibi.

Uyu mubyeyi w’abana babiri gusa yahamirije Mamaurwagasabo ko kugira ngo agere aho arwaza imirire mibi ku mwana we wa kabiri byatewe no ‘kutagira icyo umuntu yitaho’.

Nyiratuza avuga ko umwana we wa kabiri yavutse neza ariko bya bindi by’ababyeyi bamwe batita ku mirire yihariye y’umwana yaje kugeraho abona umwana we yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’umwana wazahaye; uruhu rwarerurutse n’umusatsi waratangiye gucurama atangira kumva ko umwana we bamuroze ajya kureba umupfumu wamubwira icyo arwaye.

Yagize ati, “Navuga ko kugira ngo umuntu arwaze imirire mibi byatewe no kutagira icyo umuntu yitaho. Nari ntaramenya kugaburira umwana indyo yuzuye.

Urabona, mu cyaro bitewe n’imirimo runaka tugira, ni ukuvuga ngo niba watetse ibishyimbo ukaba washyizeho amateke cyangwa imyumbati cyangwa se ibyo bijumba ubwo uba wuma ko ibyo kurya bihari. Ukavuga uti ndazindutse ndagiye mu miruho yanjye, wa mwana ntumutekere igikoma akarya gusa bya bindi waraje bikomeye, nabwo wataha wananiwe ntibibe ngombwa ukamuha bya bindi.”

Akomeza avuga uko umwana yamubonaga ataramenya ko arwaye imirire mibi.

Agira ati “Umusatsi wabonaga ushaka gucuranama noneho agasa nushaka kuzana amatama abyimbye. Mu cyaro ibyo gukeka ko arwaye Bwaki ntibyabura ariko akenshi barambwiraga bati baramuroze, ubwo wavuza uburozi bikanga.

Bitewe nuko umwana mu cyaro iyo arwaye akaremba twumva ko nta kindi usibye amarozi, kubera nk’abantu runaka uba utuye ubona hari abo mutabanye neza, ubwo rero iyo umwana arembye uhita ufata umwanzuro ukavuga uto bamugiriye nabi. Aho baransuzumiye baravuga bati indwara wakekaga ntayo.”

Uko Nyiratuza yaje guhindura imyumvire

Nyiratuza avuga ko umupfumu amaze kumubwira ko nta kibazo cy’amarozi umwana we amubonaho ari mu nzira ataha yahuje n’umunyabuzima bimubera nko guhura na Malayika, amwereka uko ibyo yibwiraga yibeshyaga.

Yagize ati, “Ubwo rero naje guhura n’umunyabuzima aranyigisha, aramwbira ati wowe mugaburire ibiryo runaka ujye unamwitaho urebe ko adakira mu gihe gito. Ibyo yambwiye ni imboga, kandi ziba zihari mu rugo, karoti turazihinga n’ifu y’igikoma iba ihari tabura na mbere hose, izo ndagara n’igiceri k’ijana wazibona, ndetse n’ibindi byose bigize indyo yuzuye haba mu birinda indwara, ibitera imbaraga n’ibyo byubaka umubiri.

Ubwo rero ni uburyo bw’imirimo navugaga nti ntakanya mfite sinite ku mwana wanjye. Narabikurikije cyane rwose kandi umwana yahise akira.”

Nyuma yo kubona inama bamugiriye zo kubana umwana we mu mirire mibi, Nyiratuza yahise agirira ikizere mu bandi babyeyi yifashishwa mu kugira inama abandi barwaje imirire mibi n’abakeneye kumenya uko bategura indyo yuzuye.

Akomeza agira ati “Ubu nanjye navuga ngo nahise nigisha abandi babyeyi mbonye bafite abana bameze batyo, baba nabo bazanye ibimenyetso by’imirire mibi nkabagira inama nkabigisha, bahita bangira ikizere baravuga bati ngwino natwe ujye utwigishiza ababyeyi n’abana.”

Ukuriye abajyanama b’ubuzima mu kagari ka Karambo, Nzabahimana Evariste, yavuze ko kugira ngo umubyeyi arwaze imirire mibi mu bana bituruka cyane ko myumvire iba ikiri hasi.

Ati, “Cyane cyane aba ari nk’imyumvire iba ikiri hasi, naho ubundi kwigishwa tuba twaramwigishije uburyo ki agomba kwita ku mwana, kuva agisamwa kugeza ku myaka itanu. Ikindi biterwa n’abaturage bari hejuru iyi mu misozi batitabira kugira akarima k’igikoni, ariko ubu urugo kur ugo twarangije kubigisha baradufite.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Mukundihirwe Benjamine avuga ko akarere ayoboye gafite ibipimo byo hejuru mu gihugu mu kugira abana benshi bari munsi y’imyaka 5 bagwingiye, 50.5% urebeye ku bushakashatsi buheruka bw’Imibereho yo mu ngo, DHS 2020.

Asobanura ikibitera cyane, ati “Ikijyanye n’imyumvire ikiri hasi yo kutamenya guteka indyo yuzuye, ikibazo cy’amakimbirane mu miryango, ariko hari byinshi turimo gukora nk’akarere kugira ngo turebe ko ibyo bibazo twabishyira ku ruhande abana bacu bakabaho neza, bakabona indyo yuzuye ariko iri kumwe n’isuku.”

Ku kijyanye n’ababyeyi bashobora kujya mu bapfumu bakeka ko barogewe kandi barwaje imirire mibi, umuyobozi w’akarere wungirije yavuze ko nta makuru babifiteho nk’akarere ariko ibyo bashyize imbere ari ukwereka abaturage ko amavuriro ahari kandi bakayagana kugira ngo bamenye ikibazo umwana yahuye nnacyo bamukurikirane hakiri kare.

Akarere ka Ngororero kavuga ko muri gahunda y’igihugu yo kugabanya igipimo cy’igwingira mu bana kikagera nibura kuri 19% mu 2024 gashyize imbere mu kongera Ingo mbonezamikurire ECD, zikava ku 1113 ziri mu midugudu, izishamikiye ku mashuri n’iz’Ikitegererezo zikiyongera. Kugeza ubu izo ngo zirimo abana 23 000 bahabwa serivisi zitandukanye zirimo n’izo gukangura ubwonko bw’umwana mbere yo gutangira ishuri.

Mu 2017 akarere ka Ngororero kabaruye abana barenga 3000 barwaye imirire mibi barakurikiranwa, kugeza uyu munsi hasigaye abana 107 gusa. Muri abo bakirwaye harimo 16 bari mu ibara ry’umutuku.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru