Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

"Nibwo bwa mbere numvise ijambo Kanyanga muri Gakenke" Meya Mukandayisenga

Monday 18 December 2023
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kamubuga mu karere ka Gakenke baravuga babangamiwe no kuba hari abacuruza ikiyobyabwenge cya kanyanga bagakingirwa ikibaba n’abayobozi b’inzego zibanze, ndetse ngo umuntu ugerageje gutanga amakuru bamugirira nabi.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Kamubuga uhana imbibi n’akarere ka Burera gafatanye n’Igihugu cya Uganda.

Birinze ko dutangaza amazina yabo kubwo umutekano wabo, bemeza ko bikorwa Abayobozi mu nzego zibanze zibireba ngo bitewe n’inyungu baba babifitemo.

Umwe yagize ati: "Twe dutanga raporo nka ba mutekano, ariko iyo dutanze uwo muntu baramujyana akaba aragarutse ndetse urumva yanakugirira nabi , ubwo rero urumva ko Kanyanga idashobora gushyira muri uyu murenge wa Kamubuga, abo bazicuruza bashobora kuba bafite amafaranga batanga rwihishwa mu ibanga rikomeye."

Undi muturage twasanze mu gasantere yagize ati:"Ku bayobozi baba bazi abazicuruza ,abantu bayirembeka iyo utanze amakuru bashobora kukugirira nabi ,hari umuhungu wari umukuru w’umudugudu yatanze amakuru baramwica, iyo bazinyoye baba babaye nk’abasazi bagakora n’urugomo, turadaba ko bakaza ingamba zo gukumira iki kiyobyabwenge."

Bakomeza basaba ko ubuyobozi bwabafasha mu guhangana n’iki kibazo kimaze gufata indi ntera muri uyu murenge wa Kamubuga, ndetse ngo benshi mu bakoresha iki kiyobyabwenge n’urubyiruko.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga vestine yahakanye yivuye inyuma ko nta kiyobyabwenge cya kanyanga kirangwa muri ako karere amaze iminsi ahawe kuyobora, cyokoze yatwemereye ko agiye kubikurikirana akabaza uburyo iki kibazo cyifashe, hanyuma akazatanga amakuru.

Yagize ati: "Abaturage bo muri Kamubuga bameze neza ,kuko rwose mu karere ka Gakenke nta kanyanga ibamo, ijambo Kanyanga nibwo bwa mbere ndyumvise muri kano karere, ariko reka mbikurikirane neza ndaza kuguha amakuru."

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru