MUTUNGIREHE SAMUEL
Mu gihe abaturage bamwe na bamwe bibazaga niba ibiciro by’imodoka bitagiye kongera kuzamurwa mu rwego rwo gufasha abatanga serivisi zo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, Ikigo Ngenguzamikorere RURA cyatangaje ko nta gahunda ihari yo kuzamura ibiciro ahubwo abafite imodoka zitwara abagenzi bagiye guhabwa ingoboka bemerewe na Leta nyuma yo kuvugurura ibiciro biheruka.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Ukuboza 2020, Umuyobozi ushinzwe ubwikorezi mu Rwego Ngenzuramikorere RURA, Antony Kuramba yabwiye igitangazamakuru cya Leta ko nubwo uburyo bwo gutwara abagenzi mu modoka rusange bwavuguruwe ariko ibiciro bitazavugururwa, ashimangira ko nuzabihindura azaba anyuranyije n’amategeko.
Ati “Ibiciro biraguma uko byari biri, nta kiri buhinduke; gutwara 50% by’abagenzi imodoka itwara birumvikana ko ari igihombo ku batwara abagenzi ariko inkuru nziza ni uko Leta yacu yatanze inyunganizi kugira ngo igihimbo bahura nacyo kubera kugabanya abagenzi bazunganirwa kugira ngo cyoye kobahombya, kandi tubivuge tunabisubiremo nta kuzamura ibiciro.
Kirazira nta kuzamura ibiciro igiciro kiriho, tubisubiremo ni gisanzwe.”
Urwego RURA ruvuga ko kuva tariki ya mbere Mutarama 2021 ari bwo ba nyir’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bazatangira guhabwa ingoboka, ishobora kuzaba wenda ari amafaranga cyangwa esanse.
Uretse kandi gutwara abagenzi hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cyo COVID-19 zirimo no gutwara 50% by’abagenzi mu modoka rusange, Inama y’Abaminisitiri yemeje ko amasaha y’ingendo azajya arangira kuva saa tatu za nijoro kugeza saa kumi z’igitondo.

















