Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Ntabwo: Ntabwo ari ikibazo cyahungabanya ubukungu-Rwangombwa

Thursday 26 September 2024
    Yasomwe na


Si rimwe si kabiri abacururiza mu nzu z’ubucuruzi ziri mu Mujyi wa Kigali batatse ikibazo cyo kwishyura ubukode mu mafaranga y’amadolari y’Amerika ($), ikintu babuga ko kibahombya kuko idolari rihora rizamura agaciro umunota ku wundi bakisanga bari gusabwa menshi ngo bagure idolari.

Abavuga ibi, batanga ingero ko iyo icyumba cy’ubucuruzi gikodeshwa amadolari 100$ uyu munsi nyuma y’amezi atatu cyangwa atandatu basanga idolari rizamutseho amagaranga nk’ijana kandi ubwo basabwa kwishyura mu madolari, uwo bishyura akaba atabikozwa.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Nzeri 2024 ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, kuri politiki y’ifaranga n’ubutajegajega bw’ifaranga, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda yavuze ko ikibazo bakibona ariko kidateje ikibazo ku bukungu bw’igihugu.

Yagize ati: "Ni ikintu kimaze igihe, ntanubwo ari ikintu cya vuba aha, kuko iyo urebye amateka yacu nyuma ya Jenoside twagize abanyamahanga benshi, ugasanga muri make abantu bakodeshaga inzu babaga ari abanyamahanga. Icyo gihe kubera ko bari abanyamahanga bazanaga amafaranga, inzu nyinshi zakodeshwaga byabaya biri mu madolari. icyo kintu rero twita Legacy Problem cyakomeje kudsahira mu mitekerereze no mu mikorere y’abantu iyo bavuga gukodesha inzu.

Ariko iyo turebye, inzu, tuvuge mu mujyi wa Kigali Wenda Meya yaturusha kumenya umubare; reka tuvuge urugero nk’ibihumbi 100 by’inzu zikodeshwa, murizo hashobora kuba aho nyirazo yaka amadovize ntanubwo zagera ku 1000. Rero ikibazo nibyo, ntabwo ari zeru ariko ntabwo ari ikibazo cyahungabanya ifaranga, ntabwo ari ikibazo cyahungabanya ubukungu, icyo turimo dukora ni aba b’abacuruzi ku nzu nini z’ubucuruzi, umutoya utuye Kibagabaga cyangwa ahantu inzu ye yahuye n’umuntu umukodesha biragoye kuba wamukurikirana ukamenya ko bagiye mu madovize."

Guverineri Rwangombwa avuga ko kuri abo bato nabwo bamaze iminsi bakorana inama n’inzego z’ibanze hamwe n’izishinzwe umutekano, zaba Rib n’izindi nka Polisi baganira kuri icyo kibazo n’uko bagishakira igisubizo.

Akomeza agira ati: "Ku bafute inzu nini bo twarabandikiye, twabahaye ’warnging’ (imbuzi), byagombye kuba byahagaze burundu aho bidahagarara tursbaca amande."

Ibigo bimwe nk’amahoteri, ikibuga cy’indege no mu bukerarugendo nibo bemererwa n’amategeko kwishyurwa mu madolari cyangwa andi mafaranga y’amanyamahanga mu Rwanda.

Guverineri avuga ko kuba hari uko kwishyuraha mu madolari cyangwa andi mafaranga atari byo byateye ihungabana mu by’ubukungu mu gaciro k’ifaranga ry’u Rwanda imbere y’irinyamahanga nk’idolari rya Amerika.

Samuel Mutungirehe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru