Friday . 27 December 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 26 December » Ntabwo bidutera ipfunwe - Mayor Mulindwa ku isoko rimaze imyaka 14 ritaruzura – read more
  • 25 December » Ngororero: Bacururiza inzagwa mu mugezi wa Rubagabaga abayobozi barebera – read more
  • 24 December » Itangazo ryo guhinduza amazina – read more
  • 24 December » DRCONGO: Impanuka y’ubwato yishe 40 abandi baburirwa irengero – read more
  • 23 December » Amajyaruguru: Abafite imishinga babura amakuru ahagije kuri serivise z’inguzanyo ya BDF – read more

Ntabwo bidutera ipfunwe - Mayor Mulindwa ku isoko rimaze imyaka 14 ritaruzura

Thursday 26 December 2024
    Yasomwe na

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, bwisubiyeho bwemeza ko uyu mwaka uri kugana k’umosozo wa 2024, bidashoboka ko isoko rya Gisenyi rimaze imyaka irenga 14 ryubakwa, warangira ryuzuye, nyuma yaho bwari bwatangaje mbere ko uyu mwaka uzarangira imirimo yo ku ryubaka yararangiye.

Umushinga wo kubaka isoko rya Gisenyi, ukaba waragiye udindira, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper wagiye kuri uyu mwanya muri uyu mwaka, abona nka Karere ka Rubavu ubu aho imirimo igeze ryubakwa bitabateye ipfunwe, agashimangira ko ubuyobozi buriho bukomeje gukora uko bashoboye ngo ryuzure.

Yagize ati: "Ibi rero byarabaye, kwimuka kw’amatariki kenshi, itariki yabaga yatanzwe n’umuntu wabirebeye inyuma akavuga atashingiye ku nyigo ya nyayo, ibyo byarabaye mu gushyira mu bikorwa iki cyiciro cya retrofeating (gukomeza inyubako). Hari naho twageragamo hagati hakazamo ubucyererwe bushingiye ku masezerano cyangwa bushingiye kuri migendekere cyangwa ibikoresho byo mu nganda byabuze, batumije ibi, rero ariko ntibyatindaga".

Yakomeje agira ati" Uko duhagaze uyu munsi, twebwe ntabwo bidutera ipfunwe, kuko ntabwo bigezeho gutinda, nta kintu twishinja kuko twakoze akazi uko twagombaga kugakora, kandi ubungubu kari kurangira. Ubu rero hagiye gukurikiraho phase (icyiciro) yoroshye, noneho yo kurangiza isoko, ubungubu tugiye kwinjira mu gihe cyo gusoza inyubako".

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, nubwo kuri iyi shuro yirinze kuvuga igihe imirimo yo kubaka iri soko izaba yarangiriye, yagaragaje ko bashaka ko nibura ukwezi kwa Mbere umwaka utaha ryaba ryuzuye, kandi ko kuva imirimo yo kuryubaka yakongera gusubukurwa kuri iyi shuro itigeze ihagarara.

Yakomeje agira ati" Nkaba ngirango abo, twagiye tubwira amakuru agahinduka, tukabaha itariki igahinduka, rwose babyumve ko ntabwo imirimo yigeze ihagarara yarakomeje, ntiteze no guhagarara, noneho igeze aharyoshye, igeze aho gusoza, isoko tukarimurikira Abanyarubavu, n’abandi Banyarwanda muri rusange.

Uyu muyobozi kandi yatangaje ko Akarere ka Rubavu, bitandukanye na mbere yaho, katari katanze amafaranga yo kubaka iri soko ahubwo kagatanga ubutaka, nyuma katanze Frw 1 100 000 000, yo gufasha gukomeza iyi nyubako, ngo ari nacyo cyiciro cyari kigezweho muri uyu mushinga.

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru