Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Ntabwo dushobora gukumira ibicuruzwa kandi hariya hari isoko ryacu- Mayor Mulindwa

Friday 6 December 2024
    Yasomwe na


Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buranyomaza amakuru yatangajwe ko buri kubuza ibicuruzwa by’Abakongomani kwinjira muri ku butaka bwa DRCONGO bivuye mu Rwanda, binyuze ku mupaka muto wa Petite Barierre, bukavuga ko bwanze amabwiriza yashyizweho n’abantu bamwe batabifitiye uburenganzira.

Ubuyobozi butangaje ibi mu gihe mu minsi ishize mu mujyi wa Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda humvikanye amajwi ya bamwe mu bacuruzi basanzwe bambutsa ibicuruzwa kuri za moto z’amapine atatu, zizwi nka Rifani, n’abandi babyambutsaga ku magare y’abafite ubumuga, bavuga ko bari kwangirwa kujyana ibiciruzwa i Goma muri Congo ku mpamvu badasobanukiwe.

Ni inkuru yasakajwe cyane n’ikinyamakuru cy’Umuryango w’Abibumbye gikorera muri RDC, Radio Okapi, cyatangaje ko ku mabwiriza ya Meya w’Akarere ka Rubavu, abacuruzi bakora ubucuruzi buciriritse bagera 10 000, ibicuruzwa byabo byangiwe kwinjira muri RDC, ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC uzwi nka Petite Barrière.

Iki kinyamakuru mu nkuru yacyo kandi cyagarage ko nyuma y’iminsi ine (4) ibi bibaye byagize igihombo gikomeye kuri bano bacuruzi b’Abakongomani, kandi ko abacuruzi b’Abanyarwanda aribo bari kwemererwa kwinjiza ibicuruzwa byabo mu mujyi wa Goma.

Umwe mu batwara ibicuruzwa mu mujyi wa Rubavu, w’Umunyarwanda abijyanye i Goma kuri moto izi zigira amapine abiri we ibi bivugwa niki kinyamakuru siko abibona, ahubwo avuga ko bahinduye ( Aba bacuruzi) uburyo bwari busanzwe bwemewe bwo gutwara ibi ibicuruzwa, bagashaka kujya babitwara mu modoko, hanyuma ubu bwari busanzwe bukoreshwa mu kubyambutsa nko kuri izi moto bukaburizwamo.

Yagize ati"Urumva Abakongomani bazaga kurangura bagashyira mu modoka, kandi nibyo byaboroheraga pe, kubera ko imodoka itwara byinshi".

Uyu yakomeje agira ati" So rero urumva hari moto nkeya n’amagare byashakaga kwambuka, Abakongoman babifungira muri zone naitre (hahuriweho hagati y’u Rwanda na RDC) hanyuma u Rwanda narwo rubabwira ko ruzarekura ibyo bicuruzwa aruko nabo bemeye ko byambuka ariko byambukijwe na ma moto".

Uyu yakomeje agaragaza ko habayeho igisa nk’agasigane kuri izi mpande zombi aba bacuruzi bashaka kubyambutsa bakoresheje imodoka ku ruhande rw’u Rwanda narwo ubwo buryo rukomeza kububuza, keretse ubwari busanzwe bukoreshwa bwemewe.

"Ntabwo dushobora gukumira ibicuruzwa, kandi hariya hari isoko ryacu"

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Meya w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko batabuza aba bacuruzi b’Abakongomani kwinjiza ibicuruzwa byabo muri DRC, bivuye mu Rwanda ahubwo bashatse guhagarika uburyo babyambutsaga butemewe hakoreshejwe imodoka, dore ko ngo ubu buryo bufitiye inyungu bake ariko bigatera igihombo benshi bari basanzwe bambutsa bino bicuruzwa.

Yagize ati" Ntabwo dushobora gukumira ibicuruzwa kandi hariya hari isoko ryacu, ahubwo twashatse gukuramo, amananiza yo kuvuga ngo nta muntu wemerwe gucuruza ajyanye ibicuruzwa kuri moto".

"Twatekereje ko bifitanye isano, n’ikibazo tumaze iminsi tuganira, n’abacuruzi bo mu Karere kacu ka Rubavu, bambutsa ibicuruzwa babijyana muri Congo, aho batugaragarije ikibazo bari guhurira nacyo ku isoko rya Goma, ariko natwe tukaba twari tumaze igihe tubibona. Abanyekongo bari gushaka guhindura uburyo, bw’ubucuruzi, bijya mu nyungu z’abantu bake, kandi bihombya abaturage bacu, aho itsinda ry’abantu bakeya, bo muri Congo bakoze ishyirahamwe, abantu ku giti cyabo batatumwe na leta".

Yakomeje agira ati"Bibwirije bo ubwabo bishyira hamwe, ndetse bo bajyirana amasezerano nirindi tsinda ry’Abanyarwanda, bacye cyane, batarenga 20, nabo batatumwe na leta batatumwe n’urwego rwo mu Rwanda rw’Abikorera ( PSF), bagirana amasezerano yuko, ibicuruzwa bizajya binyura mu nzira bo bemeje, ngo bikinjira mu modoka gusa, kandi nabwo atari ku bicuruzwa byose".

Uyu muyobozi yakomeje agaragaza impamvu, ituma batemera ko ibi bicuruzwa byambutswa mu modoka.

Ati" Mbese umuntu utari muri iyi network yabo, ntabwo yashoboraga kuzanamo ibicuruzwa ngo abone uko acuruza, ninaho bashingiye bavuga ngo ibitinjiriye mu modoka ntabwo tubyakira, bisonuye ko za moto, y’amagare y’abafite ubumuga, utwaye k’umutwe, ubwo ibyo ni uburyo bwo kubyirukana, kugirango abantu bake, bihaye ububasha bacuruze bonyine".

Uyu mupaka wa Petite Barrière, uhuza u Rwanda na DRC, ukaba ukoreshwa cyane mu bucuruzi buciriritse hagati y’abaturage bibi bihugu byombi.

Isoko rya Rubavu ryo ku mupaka ryari ryubatswe rigamije kunyuzwamo ibiciruzwa

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru