Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

"Ntabwo nigeze ndaswa mu mutwe" CSP-Kayumba

Tuesday 13 February 2024
    Yasomwe na

Urubanza rw’abahoze ari abayobozi b’amagereza yabaye igororero, CSP Kayumba Innocent yaburanye ku busabe bw’ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni zirindwi mu gihe mugenzi we yasabiwe gufungwa burundu.

Ubwo yahabwaga umwanya ngo agire icyo avuga ku gihano ubushinjacyaha bumusabira aramutse ahamwe n’ibyo aregwa, CSP Kayumba Innocent yabwiye urukiko kwitondera ibyaha aregwa, yibutsa ko atigeze araswa mu mutwe ngo abe yaribagiwe ibyo yakoze.

Kayumba ushinjwa kugira uruhare mu rupfu re’imfungwa zo muri Gereza yayoboraga, yiregura yatangiye agaragaza impungenge zuko ubushinjacyaha hari aho bwagaragaje bwakoze ikosa, mu matariki kuri kimwe mu byaha ashinjwa, ku gihe bwavuze ko yagikoreye.

Hari aho yasabye ko ubushinjacyaha ahubwo bwakabaye bumushinjura, kuko abona nta mpamvu bufite bumushinja ibi byaha.

Yavuze ko abona ko ubushinjacyaha bwaramusabiye igihano cy’imyaka 20 nta bimenyetso bigaragaza bwagaragaje ko yakoze icyaha ashinjwa ku rupfu rw’uwitwaga JMV, ndetse akaba yagaragaje impungenge ku batangabuhamya bamushinje.

Yahakanye kandi gukubita JMV washinjwaga kwiba ikiringiti, hanyuma uyu Kayumba agashinjwa kumukorera iyicarubozo, gakubitwa na Kayumba, gusa Kayumba yahakanye uruhare rwe mu rupfu rw’iyo mfungwa.

Hari aho yageze Kayumba agira ati: "Kuva nava mu gisirikare ntabwo nigeze ndaswa mu mutwe ku buryo nataye umutwe".

Hari naho yavuze ati ’nabaye igicuruzwa mu itangazamakuru’, akabona ko harimo kumuharabika, kandi asaba inteko iburanisha ko bakwitondera ibyaba bamushinja.

Yabajije ubushinjacyaha ikimenyetso kidashiikanywaho bashoboye kugaragariza urukiko, nubwo ubushinjacyahacyaha nta gisubizo mwamuhaye kuri kino kibazo.

Yarangije avuga ko ashaka ubutabera ’bunoze’.

Umwunganira nawe yavuze ko hari aho amategeko ateganya ko abantu bakatiwe burundu badakwiye kuba abatangabuhamya kandi ko raporo yakozwe na Dogiteri Gasereka ntaho igaragaza ko JMV yishwe n’inkoni, nkimwe mubyo Kayumba ashinjwa kugiramo urahare.

Uwayezu Augustin ushinjwa kugira uruhare ku rupfu rwa Makdad ku cyaha cy’iyica rubozo ryateye urupfu, nyuma yo gusabigwa igifungo cy’imyaka 25, yahawe umwanya ngo agire icyo yongeraho.

Yiregura ku rupfu rw’uwitwaga Kayumba Martin, yavuze ko harimo kuvuguruzanya kwinshi, kandi ko hakagombye kuba harabajijwe n’abacungagereza.

Umwunganira mu mategeko yavuze ko kubera gushidikanya kwagaragaye, uko gushidikanya kugomba kurengera uyu uregwa.

Hakurikiyeho uwitwa Baziga, uyu nawe ni umwe mu bari abayobozi muri rino gororero wasabiwe igifungo cy’imyaka 20 n’ubushinjacyaha.

Nawe yavuze ko ibyo barezwe bidakurikije amategeko, asaba ko igihano yasabiwe cyateshwa agaciro.

Gapira wari ushinzwe iperereza, muri rino gororero, wasabiwe igifungo cy’imyaka 20.

Nawe yagaragaje ko ubushinjacyaha ko ntabimenyetso bufite bigaragaza ko yagize uruhare mu rupfu rw’uwitwaga Seyeze, bityo agasaba ko yagirwa umwere.

Yavuze ko hari aho ashinjwa ko yakubise uwitwaga Makdad kandi ngo yarimuwe.

Yasabye urukiko ko imvugo z’abatangabuhamya bamushinja zateshwa agaciro. Ngo kuba kandi mu bamushinja harimo abakitiwe burundu kandi umuntu ukatiwe burundu ubuhamya bwe budakwiye gushingirwaho mu kumuhamya ibyaha.

Naho imfungwa yitwa Byinshi Emmanuel, ushyirwa mu majwi cyane muri bino birego nk’uwabigezemo uruhare, yasabiwe igihano cya burundu ashinjwa ibyaha birimo urupfu rw’uwitwaga Gasigwa Elias Benghazi.

Yavuze ko ubushinjacyaha mu byo bamushinja harimo kwivuguruza, ku byo gukubita Ndagijimana Peter, yavuze ko yamubeshye.

Naho ku rupfu rw’ubwitwaga Makdad, uru rupfu aregwa kugiramo uruhare, yavuze ko yageze mu igororero rya Rubavu yakubiswe, kandi ko Makdad atigeze akubitwa ageze muri rino gorore, ahubwo ko yarwaye akumva ko yapfiriye kwa muganga.

Naho ku rundi rupfu ashinjwa kugiramo uruhare rw’uwitwaga Gasigwa Damien Elias Benghazi, yavuze ko nta ruhare yagize mu rupfu rwe, gusa ngo hari abantu yateye icyuma, ategeka ko bamuzirika, yajyanywe kuvurwa atarapfa.

Ku byo aregwa ku witwaga, Kayumba Martin na Seyeze nabwo yahakanye uruhare rwe mu mpfu zabo.

Umwunganira mu mategeko yakomoje kuri raporo ya muganga, ngo aho igaragaza ko uyu Gasigwa yari afite ibikomere mu mutwe, bityo agasanga nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bufite, ko icyo cyuma cya turunevisi ko ari Byinshi wagiteye Gasigwa Elias Benghazi.

Hireguye kandi abarimo uwitwa Gasongo, Kaneza, Abouba.

Hakurikiyeho kuregera indishyi, aho Ndagijimana Emmanuel Elias Peter, yaregeraga indishyi, arega Gahungu Ephrem ndetse na Uwayezu Augustin.
Ndetse uyu wahohotewe n’abamwunganira bakaba basaba indishyi igera kuri Miliyoni 50.

Hari kandi abo mu muryango wa nyakwigendera witwaga Makdad baregeye indishyi, bakaba basaba indishyi za Miliyoni 20 ku mubyeyi we, hamwe na miliyini 10 kuri mushiki we.

Abazisaba abarimo Gahungu Ephrem na Uwayezu Augustin.

Gusa haba Uwayezu Augustin na Gahungu Ephrem ibigendanye n’izi ndishyi baregwa gutanga babiteye utwatsi.

Uru rubanza ruzasomwa ku itariki 12.03.2024, saa cyenda n’igice.

Yanditswe na Mahirwe Eulade

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru