Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

"Ntabwo twaciwe intege n’ibi byemezo"-Makolo

Wednesday 15 June 2022
    Yasomwe na

Nyuma yo kumva ko gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira bavuye mu Bwongereza ihagaritswe ku munota wa nyuma, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko rudaciwe intege n’icyo cyemezi kandi igihugu kiteguye kubakira igihe icyo ari cyo cyose bizakunda.

Ni icyemezo cyafashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu n’Urukiko rw’Uburayi rw’Uburenganzira bwa Muntu (ECHR), abimukira 7 bari batangiriweho bahita basohorwa mu ndege igitaraganya.

Makolo Yolande yagize ati "Ntabwo twaciwe intege n’ibi byemezo. U Rwanda rushyigikiye byuzuye ko ubu bufatanye bushyirwa mu bikorwa. Uburyo abantu barimo gukora ingendo zishyira ubuzima bwabo mu kaga ntabwo byakomeza kuko birimo gutera benshi ibyago bitavugwa."

"U Rwanda rwiteguye kwakira abimukira ubwo bazaba bahageze, bakazahabwa umutekano n’amahirwe mu gihugu cyacu."

Kuri uyu wa Kabiri, Makolo yabwiye abanyamakuru ko aba bimukira nibagera mu Rwanda bazafashwa gutangira ubuzima, bagahabwa ubufasha nko mu gusaba ubuhungiro, ubwunganizi mu mategeko n’ubusemuzi, aho kuba heza ndetse n’ibindi byangombwa nkenerwa.

Yavuze ko uburyo busanzweho bufasha abimukira butagikora, ahubwo bwigaruriwe n’abanyabyaha bizeza abantu ibitangaza bakabambutsa babajyana mu Burayi, babanyujije mu nzira zishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati "Afurika ntabwo ari umugabane w’ibibazo gusa nk’uko ikunda kugaragazwa mu itangazamakuru, ni n’ahantu haboneka ibisubizo. Twishimiye kuba mu batanga ibisubizo muri gahunda nshya, igamije gukemura ikibazo gikomeye."

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Habinshuti Philippe, yavuze ko u Rwanda rwiteguye mu buryo bwose, burimo ko aba bantu nibaza bazaganirizwa mu buryo butandukanye.

Yavugaga ku bimukira bakomeje kugaragaza ko batifuza kujyanwa mu Rwanda, kuko bavuye mu bihugu byabo bagiye gushakira ubuzima i Burayi, nubwo baciye mu nzira zitemewe.

Yakomeje ati "No kudashaka kuguma mu Rwanda, bishobora no guterwa n’uko umuntu atabona impamvu. Twebwe icyo twashyizemo imbaraga nyinshi ni ukugira ngo haboneke izo mpamvu zituma umuntu abona ko bishoboka kuba yaguma mu Rwanda, akahabonera amahirwe nk’ayo bagenzi be batandukanye bagiye bahabonera - impunzi ducumbikiye yaba ziri mu nkambi zitandukanye ndetse n’iziri i Gashora."

Ku wa 14 Mata 2022 ni bwo u Rwanda n’u Bwongereza byashyize umukono ku masezerano y’imyaka itanu, rwemera kwakira abimukira binjiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko guhera ku wa 1 Mutarama 2022.

Mu byanatumye iyi gahunda ikomwa mu nkokora ku munota wa nyuma harimo n’umugabo w’umwimukira ukomoka muri Irani, byatahuwe ko akurikiranyweho n’igihugu cye ibintu bikoze icyaha bityo hakazabanza gusobanuka ibye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru