Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Ntigurirwa uri gukekwaho kwivugana umugore we yafashwe n’abaturage

Thursday 4 February 2021
    Yasomwe na

Ntigurirwa Daniel uri gukekwaho kwivugna umugore we akoresheje isuka mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira kuri uyu wa kane yafashwe n’abaturahe nyuma yuko bamenye amahano yakoze agashaka no gukurikizaho kwica umwana we w’umukobwa.

Uyu Ntigurirwa wo mu murenge wa Kayenzi mu kagali ka Kayenzi twabagejejeho inkuru y’uko akekwaho kwivugana umugore we agatoroka, akaburirwa irengero ariko inzego z’ibanze na polisi bagakomeza kumushakisha bafatanyije n’abaturage.

Yafashwe n’abaturage bo mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge, bamubonye batamuzi baramukeka baramufata, bahita bamushyikiriza umurenge ari na wo wamujyanye kuri sitasiyo ya Polisi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Nyirandayisabye Christine, yabwiye IGIHE ko abaturage bo muri uyu murenge aribo bafashe Ntigurirwa.
Yakomeje agira ati “Bamubonye akerakera kubera ko bafashe ingamba z’uko umuntu bazajya babona batamuzi bazajya bamushyikiriza mudugudu."

"Bahamagaye mudugudu bati tubonye uyu muntu ariko turabona tutamuzi, kubera ko Mudugudu yari afite ifoto amubonye ahita abona ari wa mugabo.”

Ingingo ya 107 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru