Ababyeyi bo mu karere ka Nyabihu by’umwihariko abatuye mu murenge wa Bigogwe bibukijwe ko aribo bafite inshingano zo kwita ku bana babagaburira Indyo yuzuye mu rwego rwo gukomeza guhangana n’igwingira.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Gicurasi 2025 ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe ubukangurambaga kuri Nutrition na ECD muri aka karere mu nsanganyamatsiko igira iti”Umwana utagwingiye ishema ry’umuryango”
Ingo mbonezamikurire ni imwe muri gahunda za guverinoma zigamije kurwanya imirire mibi n’igwingira.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Simpenzwe Pascal yasabye uruhare rwa buri wese mu kwimakaza kugaburira abana indyo yuzuye ndetse yavuzwe ko ECD yabaye umusemburo w’impinduka nziza muri aka karere ka Nyabihu.
Ati”Nitwebwe Ababyeyi dukwiye gufata iya mbere mu kwita ku bana bacu tubagaburira indyo yuzuye, bakaba ishema ry’umuryango kandi ntabwo bigomba guharirwa bamwe n’inshingano zacu twese, igwingira mu bana bacu dukwiye kurirwanya tubaha amafunguro arimo intungamubiri nkuko mwagiye mwigishwa uburyo bategura amafunguro agaburirwa umwana.”
Uyu muyobozi yakomeje ashimira abafatanyabikorwa batandukanye by’umwihariko (Childfund Korea) badahwema gufatanya n’akarere ka Nyabihu mu bikorwa byo kurwanya imirire mibi mu bana.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abakozi bo mu ishami ry’ubuzima muri Nyabihu ndetse n’Umuyobozi wa Country Director (RCR)Bwana MUSUHUKYE Benjamin nawe yasabye Ababyeyi kujya bagaburira abana babo indyo yuzuye ibarinda kugwingira
Ubu bakangurambaga bwateguwe n’Akarere ka Nyabihu ku bufatanye na Reach the Children Rwanda( RCR)/ ChildFund Korea ,
Mu Karere ka Nyabihu habarirwa ECD’s 1235,zose zikaba zita ku bana ni mu gihe Ku rwego rw’igihugu habarurwa ECDs zirenga ibihumbi 31 zita ku bana Miliyoni 1.1.
muri raporo ijyanye n’ubuzima yasohotse muri 2024, yagaragazaga ko ako aKarere ka Myabihu kari ku gipimo cya 35,1% by’abana bagwingiye mu gihe umuhigo w’Igihugu wari kuri 19% muri uyu mwaka wa 2024.
Amafoto yaranze iki gikorwa

























