Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Nyabihu: Abacuruzi barasaba isoko ubuyobozi bukaribima

Monday 26 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abacururiza mu gasantere kazwi nko kuri "Bank" kari mu muhanda rwagati mu kagari ka Kijote mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu, bavuga ko bifuza ko bahabwa isoko ryo gucururizamo, ubuyobozi bwo buvuga ko nta gahunda bufite yo kuryubaka.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri iyi santere. Abacuruzi bavuga ko bamaze imyaka itari mike bacururiza imbere y’amaduka mu gasantere ndetse bakunze kugira impungenge z’abana bashobora kugongwa n’urujya n’uruza rw’ibinyabiziga biwukoresha.

Umwe muri aba baturage witwa Nyirabakomeza Dativa yagize ati: "Natwe ni ukubura uko tugira, twaje gucururiza hano mu muhanda hagati y’amazu kugira ngo imvura nijya igwa tujye tubona aho twugama ndetse twugamishe n’ibicuruzwa byacu, gusa ntitwabura kugira impungenge kuko hari igihe waba uri kumwe n’umukiriya umwana akajya mu modoka".

Undi muturage witwa Alice Namahoro yagize ati: " Iyo imvura iguye hano buri wese ashakisha aho yugama, dufite igihunga cy’uko abana bacu bashobora kujya mu modoka ivuye gupakira ibirayi ikaba yamukandagira, kandi nibyo koko hano ni mu muhanda; nuko ari ugushaka ubuzima naho ubundi turifuza ahantu ho gukorera."

Aba bacuruzi bavuga ko batangiye gukorera muri iyi santere ya Bank muri 2003, icyo gihe ntihari hakageze umuhanda.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe Muhirwa Robert, avuga ko nta mushinga bafite wo kubakira aba bacuruzi isoko.

Yagize ati "Turaza kuganira nabo, tubavane mu muhanda abashoboye gukorera mu maduka bajyemo, abandi tubajyane gukorera mu mudugudu wa Bikingi. Hari ahantu heza ho gukorera, kuko hariya ubundi ni mu muhanda nta bacuruzi bwagakwiye kuhakorerwa."

Ku ruhande rw’abacuruzi, bavuga ko ntahandi bashobora kubonera amaramuko kuko muri iyi santere ya Bank ariho babonera abakiriya benshi babateza imbere ku buryo nabo bateza imiryango yabo imbere.

Iyo ugeze muri iyi santere ya Bank, usanga bahacururiza ibiribwa bitandukanye birimo ibirayi, ibijumba, ibisheke n’ibindi bicuruzwa byinshi ndetse uhasanga n’urujya n’uruza rw’abantu benshi barimo bahaha cyane mu masaha ya nyuma ya sa sita bavuye mu kazi, bikaba bimwe mu bituma batifuza kujyanwa kure y’abakiriya.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru