Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Nyabihu: Abagize koperative Terimbere Mubumbyi barataka inzara

Wednesday 3 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu baturage bibumbiye muri koperative yitwa Terimbere Mubumbyi w’inkarakara, yabumbaga amatafari barataka inzara bitewe nuko akarere kabahagaritse kababwira ko hari ibyo batujuje.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Jenda mu Kagari ka Kabatezi arinaho bafite ikirombe bacukuragamo igitaka cyo kubumbamo inkarakara.

Aba baturage bavuga kandi ko bandikiye akarere ka Nyabihu ibaruwa muri 2020, tariki 16 /08 hanyuma babasubiza mu ibaruwa babasaba kuzuza ibisabwa kugira ngo bemererwe gukora byemewe n’amategeko.

Bavuga ko bashatse ibyo basabwaga byose ariko bategereje gukomorerwa amaso ahera mu kirere.

Umwe mu banyamuryango b’iyi koperative yagize ati "Inzara irazwishe, twari dufite igitunze imiryango yacu none akarere kadufungiye ikirombe kandi mubyukuri ibyo badutegetse gukora twarabikoze."

Nkurunziza Jean Bosco, ni Visi perezida wa koperative Terimbere Mubumbyi w’inkarakara yavuze ko bujuje ibisabwa byose ariko bakibaza impamvu badahabwa ibyangombwa kugira ngo bakomeze gukora kuko imiryango yabo ishonje.

Nkurunziza yagize ati, "Barimo kudusaba gukora umuhanda kandi mu byukuri aho hantu haratuwe ntibyadushobokera, kandi ibindi byose badusabye gukora twarabikoze, icyo barimo kudutega ni umuhanda. Ubu Akarere kadufashije katurenganura tugakora nk’abandi, tukiteza imbere."

Ni koperative igizwe n’abantu 29 bakomeza bavuga ko ikibazo cyabo kizwi n’inzego zitandukanye zirimo urwego rw’umuvunnyi ndetse bagerageje no kwandikira Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois, ababwira ko akarere gakwiye kubakemurira iki kibazo, ariko kugeza nubu amaso yaheze mu kirere.

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga kuri iki kibazo maze ntibashaka kugira icyo babivugaho.

Twandikiye Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu maze asubiza agira ati, "Buriya umuvugizi w’Akarere ni Umuyobozi wako, iyo atabonetse niwe ugena abandi bavuga mu izina rye."

Twagerageje guhamagara umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette maze asubiza ko ari mu nama y’Urwego rw’Umuvunnyi, atubwira ko ari buze kutuvugisha nyuma, twongeye kumuhamagara ntiyigeze afata telefone, kugeza ubwo twamwohereje ubutumwa bugufi ntiyabasha kubusubiza.

Mu mabaruwa ikinyamakuru mamaurwagasabo ifitiye foto kopi agaragaza uburyo aba baturage bagiye bandikira akarere, bagakomeza kugira ibyo bakora bindi, kugeza ubu bo batarasobanukirwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru