Thursday . 23 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Nyabihu: Abakorera mu kirombe cya Kazuba barasaba ko bashyirirwaho amakoperative bakava mu kajagari

Thursday 17 February 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abakorera mu kirombe cya Kazuba gihereye mu mudugudu wa Kazuba, Akagari ka Rugeshi gicukurwamo igitaka kivamo amatafari barasaba akarere ko kabashyiriraho amakoperative kuko bakorera mu kavuyo kubera ko nta buryo buhamye bafite.

Babitangarije Umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Mukamira arinaho iki kirombe giherereye .

Benshi muri aba baturage biganjemo abafamu batubwiye ko bitwa "indushyi " kuko bavuga 90% y’abakoreramo baba barabyariye iwabo.

Mutoni Alliance, niyo mazina twamuhaye kuko yanze ko dutangaza amazina ye, yavuze yavuye mu buraya akaza gushakira ubuzima muri iki kirombe cya Kazuba.

Mutoni yagize ati "Twaje muri iki kirombe gushaka ubuzima kuko twakoraga umwuga w’uburaya , niyo mpamvu twitwa "Indushyi" kuko abenshi tuba twarabyariye iwacu."

Uyu muturage akomeza avuga ko nubwo bafite koperative yitwa "Tuzamurane" ariko nta kamaro ibafitiye.

Yagize ati "Dufite koperative idafatika yitwa Tuzamurane ariko mu byukuri ntacyo itumariye kuko ntabwo tumenya ubwizigame bwacu."

Mbabazi ni umwe mu bandi bakorera muri iki kirombe, avuga ko umunsi iki kirombe cyarangiye bibaza icyo bazakora bakaboneraho gusaba Leta kubatekerezaho.

Yagize ati "Mudukorere ubuvugizi, tugire uko tubaho twiteganyiriza, ibaze nkubu iki kirombe kiri hafi kurangira, abagore bindushyi tuzerekeza he? mudufashe byibuze tugire aho tubariza."

Twifuje kumenya icyo umuyobozi ureberera iki kirombe cya Kazuba, Ntawuruhunga Noheli avuga kuri iki kirombe, avuga leta yabahaye iki kirombe mu rwego rwo kubarinda kuba inzerezi.

Yagize ati "Leta yagira uko idufasha ikadushyiriraho amatsinda, kuko n’ubu baduhaye iki kirombe ngo tureke kuba inzerezi."

Akomeze avuga ko umunsi iki kirombe cyashije bizaba ikibazo gikomeye kuri aba baturage.

Yagize ati’"Ahubwo umunsi igitaka kizaba cyashyize benshi bazabaho nabi bikabije, ntabwo byoroshye nawe uri kubibona. Noneho kubera turi mu bihe by’imvura ubu ntacyo turi kubona."

Izindi mpungenge aba baturage bafite nta bwishingizi bafite ku buryo bagize ibyago byo kugwirwa n’ikirombe batabona aho babarizwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru